Kinshasa: Imfungwa zagerageje gutotoka Gereza ya Makala
Kuva mu ma saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Mbere, humvikanye amasasu hafi y’icyahoze ari gereza nkuru ya Makala, iherereye muri komini ya Selembao, i Kinshasa kuri Avenue de la Libération, yahoze ari 24 novembre.
Amakuru yanyujijwe ku rukutwa rwa X rw’ uwitwa Dr. Dash avuga ko Muri gereza nkuru ya Kinshasa Makala mu rukerera habereye operation yo gutorokesha imfungwa Dash avuga ko Amakuru yabonye ari uko abanyepolitike bamwe batavuga rumwe na President Tshisekedi aribo bari kuri list ngo bakurwe muri iyi gereza babatorokeshe.
Yagize ati: “Ndacya kurikirana ngo menye abari inyuma yiki gikorwa dore ko muri iyi gereza harimo abantu benshi batavuga rumwe na President Tshilombo na leta ye muri rusange bafunzwe binyuranije n’amategeko”.
Nubwo nawe avuga ko agikurikirana ayo makuru ikinyamakuru cyandikirwa muri Congo cyitwa Mediacongo.net kivuga ko abagabo bataramenyekanye bafunze umuhanda wa 24 Novembre werekeza i Molard, naho abandi batera icyahoze ari gereza nkuru ya Makala kugira ngo bahungishe imfungwa.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, ngo ibyabaye kwari ukugerageza gutoroka gereza nkuru ya Makala maze Abapolisi bakoresha imbunda kugira ngo bahoshe icyo gikorwa bivugwa ko cyaguyemo imfungwa zitari nkeya nkuko hari amashusho yagaragaje bamwe mubahasize ubuzima.
Ibi bibaye nyuma y’ aho abasirikare baturutse mu kigo cyitiriwe Colonel Kokolo basatse gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho umunyamakuru ashyize hanze amashusho agaragaza imibereho mibi y’abayifungiwemo.
Aya mashusho yashyizwe hanze n’umunyamakuru Stanis Bujakera wafungiwe muri iyi gereza kuva muri Nzeri 2023 kugeza muri Werurwe 2024, ubwo yari akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha no guhimba inyandiko.
Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho agaragaza imfungwa ziryamye hasi kuri sima, zambaye ubusa hejuru, izirya nabi, ndetse n’ibindi bice by’iyi gereza, Bujakera yatangarije TV5 Monde ko imibereho y’abafungiwe muri iyi gereza ibabaje.
Gereza nkuru ya Makala yubakiwe imfungwa 1500 mu 1957. Ubu ifungiwemo izirenga 15000.