AmakuruImyidagaduro

King James yateguje abantu ku gihe azashakira umugore

Ruhumuriza James  [King James] muri iyi minsi benshi mu nshuti ze basigaye banamwita umwami w’imitoma, kubera indirimbo ze nyinshi zimaze kubaka ingo n’urukundo rwa benshi, nawe abona igihe kigeze nawe ngo yubake urwe vuba aha.

Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Igitekerezo’ indirimbo nayo irimo amagambo meza y’abakundana. Uyu muririmbyi abajijwe impamvu atajya yerura ngo avuge igihe azakorera ubukwe mu gihe indirimbo ze zifashishwa akenshi mu kubakwa ingo z’abandi mu magambo ye yasubije  ko ubu imyiteguro ye irimbanyije nawe urwe ruri hafi.

Aganira na X LargeTV  King James yagize ati “Nanjye urwanjye ruri imbere .. ruraje , “.Kuri King James biba bigoye kumenya amakuru ye m’urukundo gusa yatangaje ko nta mukunzi afite ubungubu.

Agaruka ku ndirimbo ye nshya amaze gushyira ahagaragara yavuze ko ishingiye ku bitekerezo by’abandi bitewe n’uburyo bahura n’abakobwa bagahita bagira ibitekerezo byo gukundana nabo. Ngo si ibintu byamubyeho nk’uko hari ababitekereza gutyo.

King James
Twitter
WhatsApp
FbMessenger