AmakuruImikino

King James yashimagije cyane Kylian Mbappe nyuma y’umuhuro bagiranye-Amafoto

Lebron James ufatwa nk’umwami w’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yashimagije mu buryo bukomeye Kylian Mbappe wa Paris Saint Germain, nyuma y’umuhuro aba bombi baheruka kugirana.

Ku wa kane w’icyumweru gishize ni bwo uyu musore ukinira Los Angeles Lakers yari i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa aho yabonaniye na Mbappe cyo kimwe na Neymar Jr da Silva.

Ibi bihangage uko ari bitatu byarifotozanyije, nyuma King James na Mbappe bahana imyambaro aho yamuhaye umwambaro yambara muri Lakers, undi na we akamuha umwambaro w’ikipe ya PSG.

Kubera gusabagirwa n’ibyishimo, Kylian Mbappe ibyishimo byaramurenze biba ngombwa ko asangiza abakunzi be ku bihe byiza yari yagiranye n’umwami James umaze gutorwa nk’umukinnyi mwiza wa NBA inshuro enye.

Lebron James uzwi ku kazina ka ‘The choosen One'(Uwatoranyijwe) na we ntiyabyihereranye kuko yafashe Mbappe w’imyaka 19 akamwita ‘The Choosen One Jnr’ cyangwa uwatoranyijwe muto mu rwego rwo kwerekana ko ashobora kuzagera ikirenge mu cye.

Lebron James asanzwe ari umukinnyi wa Basketball ukomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba n’umufana ukomeye cyane w’ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza anafitemo imigabane.

Neymar Jr ari kumwe na Lebron James.
Buri wese yahaye mugenzi we umwambaro.

Mbppe yagenewe na Lebron umupira wa Basket wo gukina.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger