King James yagarutse ku bakobwa batazibukira gutekereza abo batandukanye
Uyu muhanzi yabihurije mu butumwa buri mu ndirimbo yashyize hanze akayita ‘Ese Uracyamukunda’, yaririmbyemo umukobwa ukundana n’umusore ariko ntazibukire gutekereza ku muhungu bigeze gukundanaho bagatandukana kandi ari mu rukundo rushya n’undi musore.
King James uzwiho kugira amagambo y’imitoma, asohoye iyi ndirimbo “Ese Uracyamukunda” ikurikira iyo aherutse gusohora yise ‘Meze neza’yasohotse tariki ya 4 Werurwe 2019.
Muri iyi ndirimbo hari aho King James aririmba agira ati “Iyo umubonye uhinduka nkureba. Iyo tumuvuze kwifatanya ntubibasha nyamara umbwira ko uba ari njye njyenyine ukunda. Ese kuki iyo abijemo uhinduka…Ndagusabye mbwira ikintu kimwe, Uracyamukunda? ..Niba koko unkunda zibukira nkwiharire. Ndabizi wamukunze mbere yanjye ariko ntibikuraho ko ubu uri uwa njye,”
Mu mashusho y’iyi ndirimbo King James yifashishije umukobwa n’umusore umwe bakina ubutumwa bw’iyi ndirimbo. Mu bice bitandukanye bigize iyi ndirimbo, uyu mukobwa agaragara yishimanye na King James ariko ntibimubuze gutekereza ku musore bakundanye ndetse bahura bombi bari kumwe akagaragaza kumwishimira bikomeye.
Kanda hano urebe amashusho y’iyi ndirimbo ya King James