King James, Safi Madiba, Queen Cha na Senderi basusurukije aba Rayon
Mu ijoro ryakeye, ikipe ya Rayon Sports yagize ibirori byo kumurikira abakunzi bayo imyambaro n’abakinnyi bazakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino, ibirori byagaragayemo abahanzi batandukanye basusurukije abari babyitabiriye.
Ni umuhango wabereye kuri Petit Stade i Remera.
Imyambaro Rayon Sports yamurikiye abakunzi bayo, harimo iy’ubururu izajya ikoresha mu gihe yakiniye mu rugo, ndetse n’indi yiganjemo ibara ry’umweru dede izajya yambara mu gihe yasuye. Uretse iyi myambaro yo ku mikino, hamuritswe imyamabro Rayon Sports izajya ikorana imyitozo, ama Trainings yo kwambarira hanze y’ikibuga ndetse n’ibikapu abakinnyi bazajya batwaramo ibikoresho byabo. Iyi myambaro mishya ya Rayon Sports yamuritswe na Perezida Paul Muvunyi ndetse n’ukuriye marketing muri Skol.
Imyambaro Rayon Sports yamuritse igaragaraho izina rya Company ya Bonanza yinjiye mu baterankunga bakuru b’iyi kipe muri uyu mwaka, ikazaba yambarwa mu mugongo.
Mu bakinnyi ba Rayon Sports bahawe nimero nshya, harimo Abdul Rwatubyaye wahawe nimero 23 yahoze yambarwa na Kwizera Pierrot, mu gihe Djabel Manishimwe wari usanzwe yambara nimero 28 yahawe nimero 10.
Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo yavuze ko afata abafana ba Rayon Sports nk’aba Flamengo y’iwabo muri Brazil, bityo abizeza gutsinda iteka dore ko ari cyo abafana nk’aba benshi ari cyo baba bifuza ari na cyo na we ashyize imbere.