AmakuruUtuntu Nutundi

Kimisagara: Abaturage bigaragambije bashaka uzabafasha kumenya uwaroze umuyobozi wabo

Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali,Umudugudu wa Sando bigaragambije ku biro by’umurenge basaba ubuyobozi gufungura uwari wabijeje kubafasha kubona umurozi wishe Mudugudu wabo.

Aba baturage bigaragambije bavuga ko ubuyobozi burekura uwitwa Mugande wari wabijeje kubahuza n’umuvuzi, uzabafasha kugaragaza umurozi wahitanye umukuru w’Umudugudu wabo witwa Hakizimana Vianney witabye Imana ku Bunane.

Iyi myigaragambyo yabaye ahagana saa mbiri n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, basaba ko Mugande afungurwa, akabafasha kumenya uwaroze umuyobozi w’Umudugudu wabo wa Sango uri mu Murenge wa Kimisagara.

Aba baturage bavuga ko kubera ukuntu Vianney yari umuyobozi mwiza, byatumye bakusanya amafaranga asaga ibihumbi 70 kugira ngo Mugande abahuze n’umuvuzi ngo wari ‘gushika’ umurozi akaza yikoreye amaboko.

Mugande yatawe muri yombi ubwo yabonanaga n’aba baturage baganira uburyo uyu murozi azagaragara, inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi zijya kumufunga, abaturage bahera ubwo berekeza ku biro by’Umurenge basaba ko yafungurwa akabafasha gushyira ku Karubanda uwo murozi.

Abaturage batandukanye b’ingerizose, bavuze ko bihuje bagakusanya amafaranga azabafasha kubona umurozi.

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 28 wari uri muri iki kivunge cy’abantu aragira ati “Njyewe natanze amafaranga 1000 kugira ngo batwereke uwo murozi wishe umuyobozi w’umudugudu wacu”.

Abana bato bari mu kigero cy’imyaka 7-12, umwe aragira ati “njyewe natanze 200” . Undi ati “natanze 500” njyewe ni 100”.Umugore wari uhetse umwana ati “Njyewe natanze 1000”. Undi mukobwa na we ati “Njyewe natanze 3000 kugira ngo batwereke umurozi”.

Abo mu muryango wa Nyakwigendera nabo bahamya ko Vianney yahitanwe n’uburozi kubera ibimenyetso bitandukanye bibyemeza birimo kuruka ibyo atamiye.

Umwe muribo yagize ati:” ikintu kigaragaza ko yarozwe, twamuhaye amata arayaruka, tujya mu bagorozi baduha ibintu by’amakara y’amazi avura igifu, ayanyoye nayo ahita aruka, tumuha amajyane nayo ayanyoye ahita aruka, bamujyanye kwa muganga bamusuzumye babura indwara n’imwe”.

Umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Rwanda, Tuyisenge Aimable Sandro avuga ko batazi uyu muvuzi wari wiyemeje gukoresha imbaraga batazi agashyira ku Karubanda uwo bakeka ko yaba yararoze mudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, avuga ko Vianney yapfuye koko, ariko akaba atemeranya n’aba baturage bavuga ko yarozwe mu gihe cyose umurambo we utapimwe ngo muganga avuge icyamwishe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Emmanuel Kayigi, avuga ko abaturage badakwiye kugendera kuri iyi myumvire bemeza ko umuntu yarozwe mu gihe nta kibigaragaza.

Akomeza avuga ko uwo bakusanyirizaga amafaranga yari muri Tanzania uwafashwe agafungwa ni umukomisiyoneri ngo wari kubahuza n’uwo muntu mu buryo bwa telephone, akabereka uwaroze mudugudu. Ibi akaba avuga ko byari gushoboka ko utunzwe agatoki abaturage bari kumugirira nabi kandi wenda ngo anabeshyerwa.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge burasaba ko bwagirana ibiganiro n’abo baturage kugira hakorwe irindi perereza ku rupfu rw’umuyobozi w’Umudugudu wabo.

Abaturage bigaragambije basaba ko Mugande afungurwa akabafasha kumenya uwaroze umuyobozi wabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger