AmakuruAmakuru ashushye

Kimironko: Umusore w’imyaka 20 yakoze ku gipangu cy’abandi ahita apfa

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yakoze ku gipangu kiriho ibyuma birimo amashanyarazi, ahita apfa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2019, mu duce dutandukanye tw’umujyi  wa Kigali imvura yazindukiye ku muryango, mu masaha ya Saa tanu iyi mvura yari ikigwa, uwo musore bivugwa ko yari asanzwe atoragura ibyuma akajya kubigurisha, yakoze ku byuma bigize igipangu byari birimo umuriro bitewe n’amazi y’imvura yagwagaho bituma afatwa n’amashanyarazi aramwica.

Bikimara kuba Polisi y’u Rwanda yahise ihagera, inaboneraho umwanya wo gusaba abaturage kwirinda gushyira amashanyarazi ku bipangu byabo kuko byagiye biteza impanuka yewe bikanahitana ubuzima bw’abantu.

Aha ni ho uyu musore yapfiriye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger