Kim Kardashian yavuze ibyo akora bikababaza umugabo we
Kim Kardashian wamamaye cyane ku mbuga nkoranaymbaga no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo kumurika Imideli, yavuze ko n’ubwo ashyira amafoto hanze yiyambitse ubusa agakundwa na benshi bidashimisha na gato umugabo we Kanye West
Uyu mugore yavuze ko ubusanzwe amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga yiyambitse ubusa, atuma hari byinshi yunguka birimo agafaranga no kunguka Kampani zitandukanye zimukenera kugira ngo akorane nazo azamamariza.
Gusa hagati aho uyu mugore ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, avuga ko adashimishwa n’uburyo umugabo we Kanye West adashimishwa n’amafoto ye amugaragza yambaye ubusa.
Ubwo yavugaga ibi, yatunguye benshi kuko biyumvishaga ko ibyo akora abanza kubyumvikanaho n’umugabo we.
Mu kiganiro Kim yagiranye n’umunyamakuru Ellen Degeneres,yamubwiye ko umugabo we Kanye West adakunda amafoto yifotoza yambara ubusa ndetse ko bimubangamira.
Yagize ati “Rimwe na rimwe biramubangamira kuko aba ashaka ko mba uwo ndi we ndetse ngomba kwigirira icyizere.Dukunda kwishimana ariko rimwe na rimwe biramubangamira.Bishobora kubyara ibibazo nkomeje gushyira kuri Instagram amafoto nambaye ubusa.”
Mu mwaka ushize,Kim yatangaje ko umunsi umwe azahagarika gushyira hanze amafoto yambaye ubusa cyane ko amaze kugira abana 3 we n’umuraperi Kanye West.
Kimberly Noel Kardashian West wamamye nka Kim Kardashian ni umubyeyi w’abana batatu Saint West, South West na Chicago West wavutse hifashishijwe undi mugore wishyuwe akamutwitira inda.
Uyu mugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagran yavutse ku italiki ya 21 Ukwakira 1980, avukira muri Los Angelos, Calfornia, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Yavuze ko mu buzima bwe ababazwa cyane no kuba umugabo we Kanye West atishimira kubona ikibuno cye.