AmakuruImyidagaduro

Kim Kardashian akomeje gukorera ubuvugizi abagore bamaze igihe kinini bafunzwe

Kim Kardashian West yasuye abagore 15 bafungiye muri gereza ya California Institution for Women iherereye Chino muri California bamuganirira ku buzima babayemo n’uburyo bafunzwemo  mu rwego rwo kureba niba nabo yabakorera ubuvugizi bakarekurwa.

Kim Kardashian yageze muri iyi gereza mu ibanga rikomeye dore ko nta mafoto yigeze afatwa agera muri iyi gereza gusa amakuru yabashije ku menyekana ni uko uyu munyamideli yari ari kumwe n’abashinzwe umutekano we bake cyane ugereranyije n’ahandi hantu aba yagiye.

TMZ  ivuga ko Kim Kardashian yaganiriye n’aba bagore uko ari 15  bamusangiza ku buzima babayemo , ibyiyumviro byabo, icyo batekereza ku makosa bakoze cyangwa bafungiwe ndetse nuko bakwakirwa gufungurwa kwabo. Kim Kardashian amasaha yamaze muri iyi gereza byari mu rwego rwo gukorera ubuvugizi aba bagore bafunze ashaka uko barekurwa bakajya mu buzima busanzwe.

Uyu munyamideli  aherutse kugira uruhare rukomeye mu irekurwa ry’umugore witwa Alice Marie Johnson  w’imyaka 63 wari umaze igihe kinini afunze , afungiye gucuruza ibiyobyabwenge , uyu mugore yari  yarakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose muri gereza.

Kim Kardashian aherutse kugirana ibiganiro Perezida Donald Trump ku irekurwa rya Alice Marie Johnson
Kim Kardashian ari gukorera ubuvugizi abagore bamaze igihe kinini bafunze harebwa uko barekurwa harebwa abababaye kurusha abandi
Gereza ya California Institution for Women (CIW)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger