Kim Jong-un yakiriye intumwa za Koreya y’epfo basanzwe barebana ay’ingwe
Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yatangaje ko yifuza kongera gutsura umubano na Koreya y’epfo, nyuma yo kwakira intumwa zari ziturutse muri koreya y’epfo kuri uyu wa kabiri.
Amakuru aravuga ko intumwa ziturutse muri koreya y’epfo zagiriye uruzinduko muri Koreya ya ruguru, aho zanafatanye ifunguro na Kim Jong-un uyobora iki gihugu.
Kuva mu wa 2007 ni ubwa mbere abategetsi ba Koreya y’epfo bagiriye uruzinduko muri Koreya ya ruguru, bikaba ubwa mbere by’umwihariko bagiriye uruzinduko kuva Kim Jong-un yafata ubutegetsi abusimbueho se umubyara.
Iby’uru ruzinduko byenemejwe n’igihugu cya Koreya y’epfo, cyatangaje ko ibiganiro by’impande zombi byagenze neza, bikaba byitezwe kandi ko bizanakomeza mu bihe bizaza.
Ibiganiro hagati y’ibi bihugu byombi byitezweho kuzahura ubucuti hagati ya Koreya zombi, ikaba n’inzira nziza yo kwemeza Koreya ya ruguru kureka umugambi wayo wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi, ibintu byananiranye n’ubwo Koreya yakunze gufatirwa ibihano incuro zitari nke.
Byitezwe kandi ko intumwa za Koreya y’epfo zizagirira uruzinduko I Washington mu mpera z’iki cyumweru, mu rwego rwo kugeza ku bategetsi ba Leta zunze Ubumwe za Amerika icyavuye mu biganiro na Koreya ya ruguru.
Leta zunze ubumwe za Amerika zishimiye iki gikorwa, gusa zihakana ko nta biganiro ibyo ari byo byose ziteguye kugirana na Koreya, mu gihe cyose iki gihugu cyaba kitemeye kureka umugambi mubisha wacyo wo gukora intwaro za kirimbuzi.
Izi ntumwa za Koreya y’epfo zarimo umujyanama w’umutekano mu gihugu Chung Eui-Yong, na Suh Hoon ushinzwe ubumenyi muri Koreya y’epfo.
Ibiro ntaramakuru muri Koreya KCNA byatangaje ko Perezida Kim yakiranye izi urugwiro, aho yanazihaye ubutumire bugenewe perezida Moon Jae wa koreya y’epfo, bumutumirira kuzagirana ibindi biganiro na Perezida wa Koreya ya ruguru.
Ibi biganiro byamaze amasaha ane, byitabiriwe kandi na Madame wa perezida wa Koreya ya ruguru Ri Sol-ju ukunze kugaragara gake mu bikorwa bya politiki. Byarimo kandi Kim Yo-jong mushiki wa Perezida Kim, uyu akaba yari umwe mubari bayoboye intumwa za Koreya ya ruguru mu mikino Olempike iheruka kubera muri Koreya y’epfo.