Kim Jong-un yahagurutse mu gihugu cye na gari ya moshi agiye guhura na Trump
Ku nshuro ya kabiri Kim Jong- Un agiye kongera kugirana ibiganiro na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yatunguye abantu ubwo yahagurukaga mu gihugu cye na gari ya moshi yerekeza muri Hanoi, umurwa mukuru wa Vietnam ahagiye kubera iyi nama ku wa Gatatu no kuwa Kane w’icyumweru gitaha.
Ibinyamakuru bitandukanye byanditse kuri iyi nkuru byavuze ko ku wa Gatandatu ahagana saa saba (isaha mpuzamahanga) ari bwo Kim Jong-un yageze mu mujyi wa Dandong mu Bushinwa.
Bivugwa ko muri urwo ruzinduko, ari kumwe na mushiki we Kim Yo Jong n’umwe mu bajyanama be, Gen Kim Yong Chol.
Ibiganiro bya Kim na Trump bihanzwe amaso cyane nyuma y’ibyabahuje umwaka ushize muri Singapore. Hazakomeza kuganirwa ku buryo bwo gusenya icurwa ry’intwaro za kirimbuzi muri Korea ya Ruguru.
Korea ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ibihugu byagiye birangwa no kutumvikana aho Amerika yotsa igitutu Korea ya Ruguru guhagarika ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi gusa Korea ikanangira umutima ahubwo yo irakazwa n’ibirindiro by’ingabo z’Amerika biri muri Korea y’Epfo.
Ibizaganirwa n’aba bayobozi bombi byitezwe ko bizashingira ku byaganiriweho muri Kamena umwaka ushize nubwo inzobere zagaragaje ko nta kidasanzwe Korea ya Ruguru yakoze mu gusenya ahakorerwa ibisasu kirimbuzi.