Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yamaze kugera kwa Putin mu Burusiya
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yamaze kugera mu Burusiya mu ruzinduko rw’akazi yahagiriye kugira ngo aganire na Vladimir Putin uyobora Uburusiya nkuko ibiro ntaramakuru by’abarusiya byabitangaje kuri uyu wa Gatatu.
Kim na Putin ni ubwa mbere bagiye guhura, barahurira mu burasirazuba bw’umujyi wa Vladivostok mu burusiya kuri uyu wa Kane, gusa ariko nta cyitwa amasezerano aba bakuru b’ibihugu byombi baza gusinya.
Perezida wa Koreya ya Ruguru ukiri muto mu myaka, yavuye mu murwa mukuru wa Koreya Pyongyang ari muri gari ya moshi nkuko byagenze ajya guhurira na Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika i Hanoi muri Vietnam. Ni urugendo rw’amasaha 9 yakoze na gari ya moshi kugira ngo agere mu burusiya.
Akimara kwinjira mu Burusiya, Kim Jong Un yahagaze kuri sitasiyo ya gari yamoshi iri ahitwa Khasan yakirwa n’abantu benshi bari bafite indabo, imigati n’umunyu, uyu ni umuco gakondo w’abarusiya mu kwakira abashyitsi.