AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

“Kiliziya isangiye na Leta inshingano yo guhindura ubuzima bw’abanyarwanda” Perezida Kagame

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2019, Abakirisitu Gatolika n’Abayobozi bakuru b’igihugu bateraniye kuri Stade Amahoro i Remera mu muhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wari witabiriye uyu muhango yavuze ko kuba Papa Francis yaragiriye icyizere Musenyeri Antoine Kambana bigaragaza ko aho yayoboye mbere y’ uko agirwa Arikidisikopi wa Diyosezi ya Kigali yahayoboye neza, amwifuriza ishya n’ ihirwe. Tadeyo Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru yashimwe n’ uwamusimbuye uruhare yagize mu guteza imbere abakiristu yari ashinzwe mu bya roho no mu buzima busanzwe.

“Ikizere Nyirubutungane Papa akugiriye, kirerekana akamaro wagiriye abo wayoboye muri za Paruwasi na Diyosezi wagiye ushingwa. Tukwifurije ishya n’ihirwe kandi tuzagufasha uko dushoboye kuzuza izi nshingano nshya uhawe.”

Perezida Kagame yashimye uruhare Kiliziya Gatolika uruhare ikomeza kugira mugufatanyabikorwa mu kubaka u Rwanda

“Reka dushyire inyigisho za Papa mu ngiro, zitwubake mu mitima nk’abihayimana n’abemera. Turashaka ko Kiliziya ikomeza kuba umufatanyabikorwa mu kubaka u Rwanda, no mu gusigasira umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge ukwiyubaka kwacu gushingiyeho.”

“Turashima uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu gufatanya n’Abanyarwanda, cyane mu gutanga serivisi z’ubuvuzi n’uburezi ku baturage bose, ntakuvangura bishingiye ku madini. Tubashimiye akazi keza mukora, kandi turabasaba gukomeza, mugakora n’ibirushijeho.”

Umukuru w’igihugu yasoje ijambo rye  ashima ubufatanye aranga amadini  atandukanye akorera mu gihugu akomeza kugira.

“Ndagira ngo nsoze nshimira ubufatanye buranga amadini atandukanye akorera mu Gihugu cyacu. Ntabwo ibi tubifata nk’ibisanzwe, cyane cyane iyo turebye ibibera ahandi, ndetse tukibuka bimwe mu mateka yacu, bidutera kwibuka ko iyi ntambwe dutera yarushaho gukomera.”

“Aha ndagira ngo nshimire Impuzamadini ya hano mu Rwanda iyobowe na ba Musenyeri Kambanda na Laurent Mbanda, ukuriye Abangilikani mu Rwanda, n’abandi bayobozi b’amadini babyitabiriye. Gukoresha amadini nabi biradusenyera twese nk’igihugu n’umuryango Nyarwanda.”

Yifurije imirimo myiza Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi mushya wa Kigali

“Uyu ni umunsi w’ibyishimo kuri Kiliziya Gatolika, abayoboke bayo, n’abaturarwanda twese muri rusange. Mu izina ry’Abanyarwanda, ndagira ngo nifurize Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, imirimo myiza. Abaye uwa gatatu ushinzwe uyu murimo.”

Perezida Kagame yakomoje ku ruzinduko yagiriye i Vatican muri Werurwe 2017 avuga ko arirwo rwabaye imbarutso yatumye kiriziya itera intambwe igasabira abayoboye bayo imbabazi ku mana kubera uruhare bamwe muribo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida Kagame yibukije ko kiriziya isangiye na Leta inshingano zo guhindura ubuzima bw’ Abanyarwanda kuko ngo roho nzima itura mu mubiri muzima.

“Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima. Kiliziya isangiye na Leta inshingano yo guhindura ubuzima bw’abanyarwanda, bw’abaturarwanda. Ntabwo tuzagera ku Mana abantu batameze neza”

Perezida Kagame yasabye Imana guha Abanyarwanda imbaraga no kubaka u Rwanda no bakazubaka na Afurika n’ Isi.

Musenyeri Antoine Kambanda wari umaze imyaka itanu muri Diyoseze ya Kibungo, yahawe uyu mwanya asimbura Musenyeri Thadee Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kigenwa n’igitabo cy’amategeko agenga kiliziya.

Mgr Ntihinyurwa Thadee , we yari yaragizwe Arikiyepisikopi wa Kigali muri Werurwe 1996. Musenyeri Kambanda umusimbuye yagizwe umuyobozi wa Diyoseze ya Kibungo tariki ya 9 Werurwe 2013.

Uyu muhango witabiriye n’abayobozi bakuru b’igihugu
Usibye kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Kambanda yaragijwe na Diyosezi ya Kibungo

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger