AmakuruIyobokamana

Kiliziya Gatolika yemereye abagabo bafite abagore kuba abapadiri

Inama yahuje Papa Francis n’abepiscopi batandukanye I Vatican yemeje ko abagabo bafite abagore ubu bemerewe kujya mu gipadiri bagakora umurimo nk’uwo bapadiri basanzwe bakora.

Iki cyemezo Papa Francis n’aba Bishop bamwungirije cyafashwe nyuma y’uko yari yaragiye yakira ibyifuzo by’uko abashyingiwe nabo bakwemererwa by’umwihariko abo mu bice bya ‘Amazon’ bikunze kugaragaramo abapadiri bacye.

Ibinyamakuru nka CNN, New  York times n’ibindi  byatangaje ko uyu mwanzuro Wemejwe binyuze mu matora y’aba Bishop  aho watowe ku bwiganze bw’amajwi 128 kuri 41 bari bahakanye, izi zikaba ari impinduka zikomeye zibaye muri kiliziya Gatolika mu binyejana byabanje kuko nta mu padiri ufite umugore wari warigeze agaragara muri iri dini rifite abayoboke bangana hafi ya 1/3 cy’abatuye isi.

Papa Francis atangaza ko abenshi mu bagiye guhabwa ubupadiri ari abakomoka mu duce twa Amazon turimo ibihugu bya Bolivia, Brazil, Colombia, Ecuador, French Guyana, Guyane, Peru, Suriname na Venezuella.

Iki cyemezo cyari cyasabiwe mu kiswe “Viri Probati” Papa Francis avuga ko ntacyo kizahungabanya ku bari basanzwe ari abapadiri b’ingaragu kandi ko bitavuze ko abapadiri bose bemerwe gushaka abagore.

Iyi nama idasanzwe yari yahawe izina rya ‘Synod’ yabereye I Vatican yari yatumiwemo aba Bishop 184 biganjemo abo mu bihugu byo muri Amazon n’ahandi hose ku isi, aba bakaba bari barimo aba bikira 35 n’abandi bihaye Imana b’abagore batandukanye gusa bon ta burenganzira bigeze bahabwa bwo gutora.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri 2016 hari hatanzwe ikifuzo cy’uko muri kiliziya Gatolika hajya habamo n’abapadiri b’abagore bakemererwa inshingano nk’iza bagenzi babo b’abagabo,gusa ubu busabe ntacyo Papa Francis yari yabuvugaho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger