Kiiza Besigye yavuze impamvu adakoresha imbunda arwanya Museveni
Rtn.Col. Kiiza Besigye uzwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi buyoboye Uganda, buhagarariwe na Perezida Museveni, yavuze ko impamvu adakoresha imbunda muguhangana na we ko biterwa n’uko zihenze kandi zikaba zidakundwa na buri wese.
Rtd.Col.Kiiza Besigye, ubarizwa mu ishyaka rya “ForumFor Democraic Change(FDC)” yabwiye abayobozi bo muri iri shyaka bo mu Karere ka Wakiso ko batifashisha imbunda mu guhangana n’ubutegetsi bwa Museveni kubera ko zihenze kandi ko atari zo zishobora kuzana impinduka zitezwe mu baturage.
Yagize Ati: Gukoresha imbunda si ibintu numva kuko ndabizi nzi neza uko bikora. Ibi byagufasha kugera ku butegetsi. Impamvu twe tutazikoresha,ni uko zihenze kandi ikindi kuzitunga ni icyaha, kuzigura kandi mu buryo butemewe n’amategeko ya Leta ntibyapfa gukunda(Biragoye).
Besigye yakomeje avuga ko uretse no kuba zihenze n’abafite ubushake bwo kuzikoresha baba ari bake cyane.
Ati” Imbunda ziteye ubwoba n’ababa bifuza kuzikoraho ni bake,havuzwe ko intambara yatangiye kandi ko imbunda ziri munyubako runaka,ni bake bakwihutira kwinjiramo ngo bazifate.no muri bake bazifashe hari uwakumva urusaku rwazo imbere agata iyo afite akiruka niyo mpamvu nta cyiza cyazo”.
Yakomeje ashimangira ko intambara y’imbunda iteye ubwoba kandi ko atari yo ituma igiharanirwa kigerwaho nk’uko biba byitezwe.
Rtn. Col, Kiiza Besigye yavuze ibi mu gihe ubuyoboziubuyobozi bwo hejurumu ishyaka rye FDC, bwakunze kutavuga rumwe ku buryo bwa nyabwo bwo guhirika ubutegetsi bwa NRM burangajwe imbere na Perezida Museveni.