Amakuru

Kigali:Mu mujinya n’agahinda kenshi abaturage basabye polisi ikintu gikomeye nyuma y’impanuka ikomeye yabereye ku kinamba

Nyuma y’uko ahazwi nko ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’ikamyo yacitse feri igahitana ubuzima bw’abantu batandatu, abaturage basabye ko imodoka nini zizwi nka Howo, zikwiye guhagarikwa cyangwa zigashyirirwaho umwihariko w’amasaha zigenda mu mihanda.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ku Kinama mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka y’imodoka izwi nka Howo yari ipakiye umucanga, yacitse feri irenga umuhanda ihitana ubuzima bwa bamwe.

Bamwe mu baturage baganiriye na RADIOTV10, bavuze ko izi modoka nini zizwi nka Howo, zikomeje guteza impanuka mu bice binyuranye by’Igihugu.

Umwe yagize ati “Iyo zigenda wagira ngo nta mushoferi uba urimo kuko aho inyuze hose ubona yirukanka kandi zikunda kubura feri na hariya Rwarutabura ejobundi yarazamutse isubira inyuma, na hariya ku musigiti yaramanutse ijya i Nyanza kuri gare ibura feri. Ziriya kamyo bakwiye kuzisubiza mu ruganda bakareba ikibazo zifite.”

Undi muturage usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko izi modoka zikwiye kubuzwa kugenda mu gihe abaturage bakiri mu nzira.

Ati “Nibura izi modoka zikwiye kugenda nijoro abantu bashize mu muhanda kuko urabona ziragenda zikanabasanga no ku ruhande bigendera zikabagonga. Cyangwa se bazihaye imihanda yazo byaba ari akarusho.”

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Rene Irere, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko ku bijyanye no kuba izi modoka za Howo zikora impanuka kurusha izindi, byasuzumwa kuko ntawapfa kubyemeza.

Yavuze kandi ko iki cyifuzo cy’abaturage basaba ko izi modoka zashyirirwaho amasaha zajya zigendera mu gihe abanyamaguru batakiri mu mihanda cyangwa zigahabwa imihanda yazo, na cyo cyaganirwaho n’inzego zifite mu nshingano ubwikorezi.

Yagize ati “Hari komite y’Igihugu ishinzwe iby’umutekano wo mu muhanda igizwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Polisi, ariko ubwo hajyamo n’izindi nzego, izijyanye n’ubucuruzi kugira ngo harebwe ko nta ruhande rubangamirwa ariko hagamijwe umutekano wo mu muhanda waboneka.”

Yanagarutse ku bakeka ko izi modoka ziba zidafite icyemezo cy’ubuziranenge (controle technique), avuga ko nta modoka yemerewe kugenda mu muhanda itagifite, cyakora agasaba abafite amakuru y’iyaba itagifite, kujya bayatanga kugira ngo ba nyirazo bakurikiranwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger