AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kigali:Ipererereza ku basirikare bashinjwa gufata abagore ku ngufu

Kigali – Mu gitondo cyo kuwa gatanu i Nyarutarama mu mudugudu wa Kangondo II ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye ikusanyamakuru ku basirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi no gukubita no gukomeretsa abantu muri aka gace.

Ibi byaha bikekwaho bamwe mu basirikare, byakorewe mu gace k’akajagari kazwi cyane nka ‘Bannyahe’ kari i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bavuga ko bakorewe ibi byaha, bavuga ko abasirikare bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro bakomangiye bamwe mu baturage ba hano bakabahohotera.

Umwe mu bagore yabwiye abanyamakuru uko umusirikare, atamenye izina ariko wambaye imyenda y’akazi ke afite n’imbunda, yabakinguje agasohora umugabo we akamukubita.

Uyu mugore avuga ko aje kubaza icyo ahora umugabo we yahise amufata amusambanya ku ngufu.

Mu mvura nyinshi yagwaga, abaturage, umwe umwe, bababazwaga amakuru akandikwa.

Ku ishuri ryakorerwagaho iryo perereza hagaragaraga imodoka nyinshi za gisirikare n’abaturage bacye bari kwemererwa kwinjira.

Umuvugizi wa gisirikare mu Rwanda yatangaje ko hari abasirikare batatu bafashwe mu iperereza kuri ibi byaha.

Umwe mu basirikare bari aho iri kusanyamakuru ryabereye yabwiye abanyamakuru ko abasirikare bamaze gufatwa bose ubu ni batanu.

U Rwanda rumaze ibyumweru bibiri mu bihe bidasanzwe aho ubuzima busanzwe bwahagaritswe mu gihugu hagakorwa ibyangombwa cyane gusa mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Ishuri ryakoreweho iperereza

Mu kwa gatanu 2017, abasirikare babiri bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro, barasiye umuturage mu kabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali, mu kwezi kwa cumi uwo mwaka abo basirikare bakatiwe gufungwa burundu.

Inkuru ya BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger