AmakuruPolitiki

Kigali:Abagituye mu manegeka baburiwe

Abaturage bagituye mu bice by’amanegeka bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bongeye kwibutswa ko bene nkaha hashobora kubateza ibyago birimo no kubura ubuzima cyane cyane mu bihe by’imvura.

Nubwo hashyizweho ingamba zo gufasha abaturage gusobanukirwa n’ingaruka zo gutura mu bice bifite ibyago byo gushyira ubuzima mu kaga, haracyagaragara abatabyumva neza ndetse banakurwa muri ibyo bice bakagaragaza ko barenganywa.

Ibi bibaye mu gihe imvura y’umuhindo ikomeje kugwa, kandi hari aho bishobora guteza ibibazo by’ibiza. Mu Mujyi wa Kigali, hari hamwe mu bice byatuwe ariko bigaragara ko bishobora gushyira ubuzima bw’ababituye mu kaga.

Hari ibikorwa byatangiye gukuraho inyubako ziri ahantu nk’aho, ariko bamwe mu baturage bagaragaza ko batumva neza impamvu zo kuhava, bagakeka ko barenganywa.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, aherutse kugaragaza ko mu bihe by’imvura nyinshi, ubuyobozi bushyira imbere gukura abantu ahantu habi hagamijwe kwirinda impanuka zishobora kubaho. Yanasobanuye ko mu Mujyi wa Kigali hari gahunda yo gutunganya ibishanga no kubungabunga ibidukikije.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere giherutse gutangaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukuboza hateganyijwe imvura nyinshi izarenza urugero rw’isanzwe igwa muri iki gihe.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi isaba abaturage gushyira imbere umutekano, birinda kuguma ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuzirika ibisenge, kutugama munsi y’ibiti no kwirinda kwambuka imigezi igihe imvura iri kugwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger