Kigali: Yatunguwe no gusanga yishuwe ibipapuro n’umugabo bari bamaze kuryamana
Umukobwa wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yabaye nk’uta ubwenge nyuma yo gusambana n’umugabo bwacya agasanga yamwishyuye ibipapuro aho kumuha amafaranga.
Uyu mukobwa utunzwe no kwigurisha yabaye nk’uhinduka nk’umurwayi wo mu mutwe ahagana saa Munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kanama 2021 nyuma yo gusanga yatuburiwe n’umugabo bari bararanye.
Ababibonye bavuze ko uyu mukobwa yari yabonye umugabo bemeranya ko bari burarane, akishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.
Bavuga ko nyuma y’uko uyu mukobwa asanze bamwishyuye impapuro yahise amera nk’umusazi.
Bigirimana Idrissa yagize ati “Mbese kuriya ubonye ari gushakisha moto ngo ajye guhiga uwo mugabo niko natwe twamubonye. Ngo umugabo yaje bararyamana amwemerera ibihumbi 20 Frw. Mu gitondo ni bwo yamutumye izindi Primus, undi mu gihe yari azizanye bahurira mu muryango aramubeshya ngo ku kazi baramushaka byihutirwa ngo amafaranga yayamusigiye munsi y’umusego.”
Bigirimana yakomeje avuga ko uwo mukobwa yahise agenda asanga nta mafaranga ahari ahubwo yahasize ibipapuro bizinze.
Karangwa Vianney utuye muri ako gace we yavuze ko bikwiriye gusigira isomo abishora mu buraya.
Ati “Ahuye n’umurusha imitwe reka yumve. Ubu se bose bagiye bahura n’abagabo bameze kuriya uburaya ntibabucikaho?”
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha uwo mukobwa yanga kugira icyo atangaza, yurira moto ajya gushakisha uwo mugabo aho bari bahuriye ku wa Kabiri ku mugoroba.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452
Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour