Kigali yakiriye inteko rusange ya 73 ya FIFA
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2023 i Kigali mu Murwa Mukuru w’ u Rwanda hateraniye inteko rusange ya 73 ya FIFA. Ni inama iri kubera muri BK Arena.
Iyi nama ikaba yanatorewemo Perezida mushya wa FIFA. Yari yitabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, Umunyamabanga wa FIFA Fatma Samoura, Arsene Wenger n’ abanyamuryango bose ba FIFA.
FIFA igizwe n’Amashyirahamwe 211 y’Umupira w’Amaguru ku Isi yose ni na yo byitezwe ko aza gutora Perezida mushya wa FIFA muri manda y’imyaka ine iri imbere muri iyi nteko rusange.
U Rwanda ni igihugu cya kane cy’ Afurika cyakiriye inteko rusange nyuma ya Maroke, Afurika y’Epfo n’ Ibirwa bya Morise, rukanaba igihugu cya mbere ku Mugabane w’ Afurika cyakiriye Inteko Rusange ya FIFA ndetse ikanakorerwamo amatora y’uzayobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi.
Muri ayo matora Gianni Infantino yari umukandida umwe rukumbi maze atorerwa kuyobora FIFA muri manda ya gatatu ari nayo ya nyuma yemererwa n’ amategeko. Iyo manda itangiye 2023 ikazarangira 2027. Nyuma yo gutorwa, Infantino yashimiye abantu bose bamushyigikiye, yemeza ko azakomeza guteza imbere umupira w’ amaguru ku Isi.
Yakomeje avuga ko azakomeza kwitangira FIFA n’umupira w’amaguru hagamijwe iterambere ryawo ku Isi yose.”
Infantino yashimiye abantu bose haba umuryango we, umugore we, inshuti ze, abo bakorana, komite ya FIFA n’ikipe y’abanyabigwi ba FIFA.
Avuga ko abizi ko bamukunda ko abamwanga ari bake ariko we abakunda bose. Yasabye abanyamuryango gukomeza kumugirira icyizere no gukorana nawe mu guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi.
Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence