Kigali: Urugendo rwa Kecapu kugeza ubwo yibarutse abana batatu
None kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023 mu Bitaro bya la Croix du Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya niho icyamamare muri Sinema Nyarwanda Mukayizere Jalia Nelly uzwi ku izina rya Kecapu muri Filimi y’ Uruhererekane ya Bamenya yibarutse abana batatu barimo abahungu babiri n’ umukobwa umwe.
Aya makuru yagiye hanze kuri uyu munsi mu masaha ya mu gitondo ubwo inshuti ze bakinana muri Bamenya zishimiraga ko yibarutse abana batatu bakaba imfura abyariye umugabo we Jean Luc Mutabazi ndetse bakaba n’ ubuheta kuri we.
Kecapu na Jean Luc basezeranye imbere y’ amategeko tariki ya 27 Gicurasi 2022 mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu maze imihango yo gusaba gukwa bibera muri Mera Neza na ho gusezerana mu idini biba ku wa 23 Nyakanga 2022 ku Musigiti wa Onatracom.
Ku wa 13 Mutarama 2023 Kecapu yari yashyize amafoto atatu ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko we n’ umugabo we biteguye umwana, ni amafoto yavugishije benshi bitewe n’ uburyo yari akoze ariko nyirubwite we akemeza ko ari amafoto y’ urwibutso.