Kigali: Umwe mu banyamakuru b’imikino yasabiwe gufungwa burundu
Umunyamakuru w’imikino Kwizera Elie Fatty umaze amezi aburana afunze akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje ku myaka y’ubukure, kuri uyu wa Mbere Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.
Kwizera Fatty azwi ku maradiyo atandukanye hano mu Rwanda no kuri televiziyo ya Royal TV yafunze imiryango ndetse no kuri Authentic Radio mu biganiro by’imikino, yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize azira gusambanya umwana w’umukobwa utaragira imyaka y’ubukure.
Kuri uyu wa Mbere, yaburaniye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari kumwe n’umwunganizi we, uyu munyamakuru ubu araburana n’Ubushinjacyaha kuko umwana w’imyaka 16 ashinjwa gusambanya bivugwa ko yahise abura
Yatangiye kuburana mu mizi mu Ukuboza umwaka ushize, rwimurirwa kuri uyu wa mbere aho rwatangiye kuburanishwa ahagana saa sita z’amanywa.
Amakuru dukesha Umuseke avuga ko babanje kureba niba uvugwa ari we wasambanyijwe, uruhande rw’uregwa (Fatty) ruvuga ko umwirondoro utangwa n’Ubushinjacyaha atari wo, Fatty akavuga ko umuntu aregwa gusambanya atabayeho, ari baringa.
Haburanywe kandi ku gihe (amasaha) igikorwa cyabereye, uregwa akavuga ko amasaha ubushinjacyaha buvuga icyo gihe we yari akiri ku kazi.
Humviswe kandi umutangabuhamya wabajijwe ibibazo binyuranye ku habereye icyaha n’igihe byakorewe.
Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo muri Nzeri ishize Ubushinjacyaha bwari bufite ibimenyetso bya muganga ko uyu mukobwa yasambanyijwe. Kandi yari yaraye kuri uyu munyamakuru.
Kwizera we icyo gihe yaburanye avuga ko umwana yaraye mu ruganiriro naho we akarara mu cyumba. Ni ko gukatirwa gufungwa by’agateganyo.
Uyu mwana bivugwa ko nyuma yahise abura, yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruturanye n’aho uyu munyamakuru yari atuye mbere y’uko afungwa.
Nyuma y’iburanisha ry’uyu munsi, urukiko rwahaye impande zombi ijambo.
Kwizera Elie Fatty avuga ko umwana bamushinja gusambanya ari baringa atabayeho kandi ko atakora ibintu binyuranye n’ibyo abanyamakuru bakora byo gukangurira abantu kwirinda gusambanya abana. Bityo atasubira inyuma ngo abikore.
Asaba urukiko kudaha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa burundu bushingiye ku bimenyetso byagaragajwe mu maburanisha y’uru rubanza buvuga ko bihamya icyaha Kwizera.
Mu itegeko rya 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 133 isobanura icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ikanateganya ko uhamwe na cyo “ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25”.
Iyi ngingo inasobanura ko gusambanya umwana utarengeje imyaka 14, gusambanya umwana bikamutera indwara idakira cyangwa ubumuga, gusambanya umwana ukabana nawe nk’umugabo n’umugore ibi bihanishwa gufungwa burundu.
Urukiko uyu munsi rwapfundikiye urubanza ruregwamo uyu munyamakuru w’imikino Kwizera Elie, ruzasomwa tariki 14 Werurwe 2019.