Kigali: Umuzamu yangiye abayobozi b’ishuri gusohoka badasatswe
Ibibazo by’ubukene n’imicungire mibi y’umutungo bikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwunge rw’Amashuri APERWA ruherereye i Kabuga mu Karere ka Gasabo byatumye umuzamu w’iki kigo cy’ishuri ategeka abayobozi bacyo kumuha ibikapu ngo abisake mbere y’uko basohoka ku mugoroba wo ku wa 20 werurwe 2018.
Ibi bibazo by’ubukene byatumye abakozi batabona imishahara ndetse n’abanyeshuri Babura amahirwe yo gushyira mu ngiro ibyo bize kandi mu by’ukuri barigaga mu ishami ry’ubumenyi ngiro, kubera ibura ry’ibikoresho.
Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyanditse ko ejo saa kumi n’imwe ubwo umunyamakuru wacyo yageraga kuri GS APERWA, yangiwe kwinjira muri iki kigo n’umuzamu wacyo wamubwiye ko ntawemerewe kukinjiramo nyuma y’amasaha y’akazi kuko kirimo ibibazo.
Ubwo umuyobozi w’iki kigo yahageraga bwana Mbiteziyaremye Jérôme, umuzamu yamubwiye ko yahawe amabwiriza n’ukuriye Inama y’ubutegetsi y’ikigo ko ntaw’ugomba kwinjira muri iki kigo.
Uyu muyobozi yasubiye gufata yasubiye gufata igikapu cye ngo atahe gusa mu kugaruka ari kumwe n’abandi bakozi n’umucungamari n’Umunyamabanga w’ikigo bategekwa n’umuzamu kumuha ibyo bafite byose akabasaka.
Umuzamu ati “Zana ibyo bikapu byawe mbanze mbisake. Ntimusohoka ntabasatse, ntabwo ejo mwagaruka hano.”
Umucungamari ati “Ibikapu byanjye ariko kabiri kangahe wowe unsaka? Wowe uransaka? Nta soni!” Mbiteziyaremye ati “Reka mbereke, nimuze adukurikire.”
Bose bava mu marembo basubira mu kigo naho umuzamu ati “Ntabwo munyura mu gituri (inzira z’ubusamo zatobowe mu ruzitiro), ntaho munyura rwose.”
Bahise bagaruka ku marembo bakomeza kujya impaka, abashakaga gusohoka bagira bati “Mwafashe umwanzuro wo kutwambura no kudukingirana!”
Umuzamu ati “None se nzi ibintu mutwaye ubu?” Mbiteziyaremye ati “None se njyewe ibyo nazanye urabizi ku buryo wansaka? Ninjira hano waransatse?
Umuzamu ati “Njyewe nahawe akazi, wowe baza umukoresha wawe, aragukoresha nanjye akankoresha.” “Ndabeshya wa mugabo we? (Abwira umunyamakuru).”
Mbiteziyaremye ati “Manzi, nkufunguriye igikapu ukabona ibintu birimo wabikoraho iki?”
Umuzamu ati “Ntacyo nabikoraho.” Mbiteziyaremye ati “Nonese wakabimenye. Na
Uturutsemwabo Michel ‘representant’ (Ukuriye Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo na Komite y’Ababyeyi) ntashobora kumpagarara imbere. Fungura aha ngaha rero.”
Manzi yahise afungura maze bamwe bamuha inkwenene bagira bati ese ko wahawe amategeko nono ukaba uyishe? Abasubiza ati “Njyewe nishe amategeko kubera Umuyobozi w’Ikigo twaruhanye hano, ndabyibutse. Ariko nubwo nkoze iryo kosa ntabwo ejo nzongera kurikora.” Ni impaka zamaze iminota igera ku 10.
Asobanura ibibazo byugarije iri shuri, umuyobozi waryo yasobanuye ko iki kigo nta gikoresho cya pratique na kimwe iki kigo gifite, hakiyongeraho ko abakozi bacyo bamaze igihe barira ayo kwarika kubera kubura umushahara wabo.
Mbiteziyaremye yongeyeho ko kuba ikigo kiri mu bibazo atari uko amafaranga yabuze ahubwo ayo abanyeshuri bishyuye agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 akoreshwa nabi.
Yanongeyeho kandi ko Komite y’Ababyeyi imaze gutsinda mu rukiko abari barihaye ikigo kuva mu 1995 kugeza mu 2017 yitabajwe nk’umuntu ufite uburambe bw’imyaka 19 mu burezi kugira ngo abafashe gutangiza ikigo cya GS APERWA aho cyatangiye gifite urwandiko cyahawe n’Akarere ka Gasabo ariko kigitegereje uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo gishinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA).
Ku rundi ruhande ukuriye komite y’inama nkuru y’iki kigo bwana Uturutsemwabo, anyomoza ibyo umuyobozi w’ishuri atangaza byose akamushinja ahubwo ko ashobora kuba yarahawe ruswa n’abari barigaruriye iki kigo mu myaka 22 ishize bamaze gutsindwa mu nkiko, kugira ngo abafashe kugiharabika.
Yavuze ko bahaye akazi Mbiteziyaremye bazi ko azabagirira akamaro ariko baje gusanga ari umuntu udashobotse kandi umaze gusenya ibindi bigo by’amashuri yisumbuye bitatu.
Abajijwe niba koko yahaye umuzamu amategeko yo gusaka abakozi bose b’ikigo igihe batashye, Uturutsemwabo yagize ati “Eeeh ubwo witonde noneho uzabare inkuru umaze kumenya amaherezo yazo.”
Uyu mugabo yahamije ko abanyeshuri bakoze ibizamini byose akanibaza impamvu ubuyobozi bw’ikigo busaba imishahara yo guhera mu Ukwakira 2017 kandi ishuri ryaratangiye muri Mutarama 2018.
Ibi bibazo byamenyeshejwe ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo n’inzego z’igihugu zishinzwe uburezi, hakaba hategerejwe ikigomba kubikoraho dore ko amakuru aturuka muri izi nzego avuga ko iki kigo cyanatangiye gukora ku buryo butemewe n’amategeko.