Amakuru

Kigali: Umugore yashikujwe isakoshi irimo asaga miliyoni

Umugore wari uvuye kubikuza amafaranga muri banki yo mu Mujyi wa Kigali yahuye na bene ngango bamushikuje isakoshi biruka bavuza induru bijijisha nk’aho aribo bibwe kugeza baburiwe irengero.

Abajura bibye uyu mugore ku wa 15 Nyakanga 2021 ngo bari babiri bakaba bamukurikiye kuva avuye kuri banki, ageze hafi y’ikigo cy’amashuri cya GS APE giherereye mu Murenge wa Nyarugenge bamushikuza isakoshi maze bamanukira ku Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe mu Murenge wa Gitega.

Abababonye bavuze ko banze kubafata kuko bari bazi ko ari bo bibwe.
Munyentwari Olivier yagize ati “Nawe uko ubibonye ni ko tubibonye ubonye ko baje bari gusakuza ngo nimudutabare baratwibye, biruka cyane bahita bakomeza ntitwari tuzi ko bamaze kwiba uriya mugore amafaranga ye.”

Byukusenga Pacifique we avuga ko n’iyo amenya ko ari abajura atari kubafata bitewe n’ibyo bigeze kumukorera.

Ati “Ntabwo twamenye ko ari abajura kuko ni bo bari barimo gusakuza batabaza ikindi kandi n’iyo menya ko ari abajura ntabwo nari kubegera kuko nigeze kujya mu bintu nk’ibyo abajura bibye nihaye gutabara umwe ankubita ibuye mu gatuza ku buryo nagiye gukira hasize nk’umwaka.”

Mukandori Espérance wibwe, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko amafaranga bari bamwibye ari ayo yari avuye kubikuza muri banki kugira ngo ayifashishe mu bikorwa byo kubaka.

Ati “Nakomeje kubona bankurikira nkumva ko batanshikuza telefone hano kuri kaburimbo nyuma nibwo umwe yankandagiye mu gihe nunamye ngo nihanagure mugenzi we ahita anturuka inyuma anshikuza isakoshi bahita biruka bavuza induru.”

Yakomeje avuga ko atazi icyo ari bubwire umugabo we ngo ndetse yabuze icyo akora bitewe n’uko atajya muri RIB kurega abantu atazi imyirondoro anashimangira ko yanababajwe n’uko nta muntu n’umwe wamutabaye ngo afate abo bajura.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger