AmakuruUrukundo

Kigali: Umugore yahagaritse ubukwe bw’umugabo bafitanye abana imbere ya pasiteri

Umubyeyi w’abana batanu witwa utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 28 Kanama 2021 yahagaritse ubukwe bw’umugabo we wamutaye, wari ugiye gushyingiranwa n’undi.

Uyu mubyeyi witwa Dukuzumuremyi Janviere yasobanuye ko yahamagawe n’umuntu kuri telefone, amubwira ko umugabo we umaze igihe amutanye abana, agatwara babiri b’impanga, agiye gukorera gushyingirwa undi mugore mu rusengero rw’itorero Angilikani, i Gikondo.

Ngo yari mu murima, avamo byihuse, aritegura ategura n’abana batatu yasigaranye, bajya kuri uru rusengero.

Yageze muri uru rusengero ateruye umwana umwe, ajya imbere aho abageni bahagaze bumva ijambo ry’ubasezeranya, maze ashyira umwana hasi niko guhita afata umugabo mu mashati.

Uwo mubyeyi yashakaga ko uwo mugabo amuha abana babiri yatwaye akaba atamwemerera kubareba ndetse afite impungenge ko bashobora kuba babayeho nabi.

Abashumba muri uru rusengero bagerageje kunga impande zombi, Dukuzumuremyi asakuza cyane, anarira [n’abana barira], abasubiza ati: “Mumbabarire, ndasaba abana banjye.”
Umugabo na we yemera aba bana bose, ariko agashinjwa kubajugunya, ntabiteho nk’umubyeyi wabo.

Aba bashumba baje guhumuriza uyu mubyeyi ko batagisezeranyije uyu mugabo bitewe n’ikibazo bafitanye.

Bati: “Ntabwo twabasezeranya, ntabwo twabasezeranya.”
Nk’uko byumvikana muri videwo dukesha Afrimax TV, icyo uyu mubyeyi yashakaga ni uko uyu mugabo yamusubiza aba bana b’impanga barererwa kwa nyirakuru, akajya amuha n’indezo zabo bose.

Pasiteri Kanana Cedric wabasezeranyaga, yagize ati: “Twaje hano mu gusezeranya, abageni twagombaga gusezeranya baturuka muri Diyosezi ya Gahini. Ariko boherejwe na Pasitori atari uko abohereje ngo tubakire muri Diyosezi ya Kigali muri Paruwasi ya Gikondo, no. Iki kintu kibanze cyumvikane. Aba bantu baje nk’abakirisitu bo muri Diyosezi ya Gahini yatiye urusengero rwa Paruwasi ya Gikondo.”

Yakomeje ati: “Kuba rero iki kibazo kije, kikazamo Pasitori wabo adahari, ibyo biravuga ngo ni we ufite uburenganzira bwo kubyinjiramo, ushobora no kugikemura. Twe rero nk’abatiwe urusengero, ntabwo dushobora gusezeranya no kujya mu zindi detaye (details) kandi bafite aho bakomoka na Pasitori wabo.”

Nk’uko Pasiteri Kanana yabisobanuye, umwanzuro wo gusezeranya cyangwa guhagarika ubukwe bw’aba bageni, uzafatirwa muri Diyosezi ya Gahini. Ati: “Kuko ari we ubazi, azi n’ikibazo bafite. Twe rero twanzuye ko tutabasezeranya mu gihe twumvise ibi bibazo bihari kandi tutabifitiye uburenganzira.”

Inzego z’ubutabera zagize icyo zibivugaho

Umwe mu bakunze kugaragaza ko baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori ku rubuga rwa twitter, Sylvie Nsanga, yifashishije aya mashusho agira icyo asaba inzego z’ubuyobozi.

Mu mubutumwa Sylvie Nsanga yanyijije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye kuba abagore bakomeje gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo n’ubw’abana babo.

Muri ubu butumwa yasangije inzego zirimo, RIB, Polisi y’u Rwanda n’Ubushinjacyaha, Sylvie Nsanga yakomeje agira ati “Nk’uko mubikora mutabare uyu mubyeyi ari no kubasaba…Icyaha cya mbere ni ukwiba abana akabatandukanya na nyina, akabahisha nta rukiko rwabimuhereye uburenganzira.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye wasubiye ubutumwa bwa Sylvie Nsanga, yamwizeje ko uriya mubyeyi azahabwa ubutabera.
Yagize ati “Turi gukurikirana iki kibazo kandi ubutabera buzatangwa.”

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger