Kigali: Umugabo yatemye mugenzi we bivugwa ko yamuzizaga ubwoko
Mu kagali ka kabeza ho mu mujyi wa Kigali Umugabo witwa RAFIKI yatemwe na mugenzi we witwa Uwimana Leymond aho bivugwa ko yamuhoye ubwoko ariko hakaba hari n’abavuga ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe.
Bamwe mu babonye uyu mugabo atemwa babwiye Flash tv ko ngo uyu mugabo yajyaga yiyenza kuri bagenzi be avuga ngo azabatema.
Yagize ati:” Nagiye kubona mbona afashe imipanga 2 maze umuntu wakoraga filigo hafi aho aba aratatse ariruka maze ambonye aravuga ati ndaje nawe nkwice kuko uri umututsi”.
Rafiki watemwe yagize ati:”Uriya mugabo yavuze ngo arantema turarwana kuko yari afite imihoro 2 avuga ngo aranyica turarwana birangira mucitse ariko arankomeretsa”.
Naho Gitifu w’Akagali ka Kabeza MUKIZA Schadrak avuga ko uyu Uwimana leymond bivugwa ko yaba yarajyanwe indera inshuro zirenga 3 afite uburwayi bwo mu mutwe ariko ngo ntiyigeze abona impapuro zibihamya.
Inzego zishinzwe umutekeno zateye ibyuka biryana mu maso mu nzu uyu Uwimana leymond yari yikingiranyemo ngo asohoka ntibyamusohora ariko byarangiye abapolisi bamennye urugi zimusohoramo kugeza ubu akaba yagiye gukurikiranwaho ibyaha birimo ingengabitekerezo no gutemana.
Uyu laymond bivugwa ko naramuka ahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo yahanishwa Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Aramutse kandi anahamwe n’icyaha cyo gutemana yahanishwa igihano kiboneka mu ngingo ya 148 yo mu gitabo cy’amatego ahana y’u Rwanda, ivuga ko gukubita no gukomeretsa ku bushake bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.