Kigali : Uko byari byifashe muri gahunda yo gukingira kubafite imyaka 18 (+AMAFOTO)
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Kanama 2021, u Rwanda rwatangiye icyiciro cya 3 cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwagutse mu mujyi wa Kigali, hakaba harimo gukingirwa abantu bafite imyaka 18 kuzamura.
Mu gikorwa cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali, abaturage bitabiriye ku rwego rwo hejuru. Abakingiwe barasaba bagenzi babo kureka gukomeza kwirara bagenda badakingiye, ahubwo bagafatirana amahirwe yo kwikingiza bahawe na Leta kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.
Biteganyijwe ko iyi gahunda igomba kumara iminsi 12 hakingiwe byibuze 90% by’abagomba gukingirirwa kuri site 37 ziri mu bice bitandukanye biri mu turere uko ari dutatu tugize Umujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri site 37 zo gukingiriraho ziri ahanini ku biro by’Imirenge yo mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Umujyi wa Kigali wahereweho kuko ari cyo gice gituwe cyane, kikaba kinagaragaramo ubwandu bwinshi.
Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko abari mu cyiciro cy’urubyiruko bitabiriye ari benshi gahunda yo gufata urukingo rwa mbere. Bishimiye kandi kuba bashyizwe mu bagomba kugikingirwa muri iki cyiciro kuko na bo bari mu bibasirwa cyane n’ubwandu bw’iki cyorezo.
Abafashe urukingo rwa mbere bakaba bageze igihe cyo guhabwa doze ya kabiri na bo bashyiriweho site yihariye ya Camp Kigali aho bari kuzihabwa.
U Rwanda rufite gahunda yo kuba rwakingiye nibura 30% by’abarutuye mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 bityo rukaba rukomeje gushyira imbaraga mu kubona inkingo zihagije binyuze mu kuzigura, ndetse n’ubundi buryo bwose bwatuma abaturarwanda benshi bashoboka babona inkingo.
Minisiteri y’ubuzima itangaza ko mu byiciro biheruka gukingirwa mu Mujyi wa Kigali guhera ku myaka 40 kuzamura, abagera kuri 82% ari bo bamaze gukingirwa.