Kigali: Ubuzima bukomeje kugenda gake nyuma y’ifungwa ry’imwe mu mihanda
Nyuma y’ifungwa ry’imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali kubera inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika iri kuhabera, ubuzima bw’abakoresha iyi mihanda bukomeje kugenda gake kubera akavuyo k’amamodoka.
Imihanda iri gufungwa kenshi ni uva ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe, ugaca mu Gipoloso, Prince House, Gisimenti, Gishushu ukagera kuri Kigali Comvention Center.
Iri fungwa kandi riri no gufata imihanda ituruka kuri Kigali Convention Center ikagera kuri Kigali Serena Hotel mu karere ka Nyarugenge, iyi mihanda yose ikaba ifunzwe kubera inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika ikomeje kubera I Kigali kuva ku wa 19 kugeza ku wa 22 Werurwe 2018.
N’ubwo umujyi wa Kigali wari watangaje iby’iri fungwa ry’imihanda imwe n’imwe, ubuzima bw’abakoresha iyi mihanda busa n’ubwahagaze dore ko urugendo rwatwaraga iminota 10 ruri gufata amasaha Atari munsi y’abiri bitewe n’ubwinshi bw’amamodoka.
Igikurikira ibi nta kindi uretse gukererwa kugera ku kazi ku bakoresha iyi mihanda.
Iyi nama idasanzwe y’abakuru ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo ku mugabane wa Afurika ikomeje kubera mu Rwanda kuva ku wa 19 kugera ku wa 22 Werurwe, hakaba hitezwe ko hari byinshi izazana ku mpinduka z’iterambere rya Afurika, harimo no gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’uyu mugabane wose.