Kigali: Rurageretse hagati y’umuturage n’umukozi wa COGEBANQUE bapfa guhuguzanya
Umuturage witwa Joseph Harindintwali avuga ko yigeze kujyana umushinga ngo wakirwe mu ishami rya COGEBANQUE rikorera muri Nyabugogo, barawumwiba.
Yabwiye Rwanda Tribune ducyesha iyi nkuru ko yawujyanye muri iriya Banki kugira ngo bamugurize, abawakiriye aho kuwiga ngo bawemere bamuhe inguzanyo, cyangwa bawange bigire inzira, ahubwo bawugize uwabo.
Avuga ko yatangiye kwaka inguzanyo mu mwaka wa 2021 muri iriya Banki.
Kuva icyo gihe kugeza ubwo yatangaga aya makuru, ngo yajyaga kenshi kuri iriya Banki akabaza impamvu atabwirwa iby’inguzanyo yatse ariko agasubira iwe nta gisubizo ahawe.
Igihe cyaje kugera, aza kuvumbura ko wa mushinga we watangiye gukorwa n’Umuyobozi w’Ishami rya COGEBANQUE rya Nyabugogo.
Avuga ko uyu muyobozi yamubwiye ko azamusura kugira ngo baganire kuri uriya mushinga awumusobanurore, bazabone kuzamuha inguzanyo.
Harindintwali avuga ko aho kuza kumusura mu minsi y’akazi, wa muyobozi yaje ari ku Cyumweru ari kumwe n’umugore we n’umwana wabo, abasobanurira buri ngingo igize umushinga we.
Wa muyobozi ngo yatashye amwijeje kuzamufasha kugira ngo ahabwe inguzanyo yari yarasabye.
Icyakora uyu mugabo yategereje ko ariya mafaranga yazaza araheba aza kumva ko wa muyobozi yatangiye kuwukora.
Yabwiye cya kinyamakuru ati “Usibye no kuntwara umushinga, yatwaye n’umukozi wankoreraga kugira ngo amukoreshe muri uwo mushinga wo gukora amasabune ku Ruyenzi.”
Kamana ngo ntabihakana…
Iyi nkuru ivuga ko uriya muyobozi yemereye itangazamakuru ko ibyo ashinjwa n’uriya muturage ari ukuri.
Ku rundi ruhande ariko, ngo Harindintwali yaramubabariye kuko babiganiriye
Umuyobozi w’ishami rya COGEBANQUE muri Nyabugogo avuga ko ubu nta kibazo afitanye na Harindintwali Joseph ndetse ko agiye kumufasha kubona inguzanyo mu ‘gihe cya vuba.’
Ntabwo iki cyizere ariko kigeze kigera ku ntego kubera ko kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga yari atarahabwa inguzanyo yatse mu mwaka ushize(2021).
Amakuru avuga ko uriya muyobozi wa COGEBANQUE, ishami rya Nyabugogo acyumva ko ikibazo cyageze mu itangazamakuru, yiyandikiye ibaruwa afatanyije n’undi mukiliya w’iyi Banki nk’umuhuza wabo ngo baragenda basinyisha uyu muturage nk’aho atanze imbabazi.
Nabwo bamwizezaga ko agiye guhabwa inguzanyo mu ‘gihe cya vuba’ ariko ntiyayihawe.
Joseph Harindintwali avuga ririya siragizwa no gutenguhwa byatumye atakariza icyizere iriya Banki.
Yabwiye Rwanda Tribune ati : Narazinutswe narenganyijwe n’uwakabaye amfasha. Ndasaba kurenganurwa kuko ni akarengane nakorewe katakabaye gakorwa muri iyi Banki twari tuzi ko ikora neza.”
Umuyobozi Mukuru wa COGEBANQUE(CEO) Guillaume Ngamije Habarugira yabwiye Rwanda Tribune ‘bagiye gukurikirana’ iby’iki kibazo.