Kigali: PAGE Rwanda yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi twiyubaka
Mu gihe mu Rwanda hagikomeje iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuryango utegamiye kuri Leta , PAGE Rwanda, waganirije urubyiruko ku ruhare rwabo mu ‘kwibuka twiyubaka’ nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018 ku biro by’umurenge wa Gatenga , Akarere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali aho uyu muryango ugizwe n’urubyiruko wakusanyirije hamwe urubyiruko bakaganirizwa ku mbaraga ndetse n’uruhare urubyiruko rugomba kugira mu gukumira no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’Urubyiruko mu murenge wa Gatenga , Mutabazi Alain Nicolas yabwiye urubyiruko ko arirwo rwagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rero ko ari narwo rugomba kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yanabibukije kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu babungabunga ibyagezweho ndetse bakanaterwa ishema no kwemera ko ari Abanyarwanda, basigasira umuco nyarwanda aho kwigana ibyo mu mahanga, asoza, yanashishikarije urubyiruko rwari ruhari kurwanya ibiyobyabwenge .
PAGE Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe n’urubyiruko rwibumbiye hamwe nyuma y’uko bari bavuye mu nama y’umushikirano, bakora ibikorwa bitandukanye ahanini bigamije ku byateza imbere igihugu , basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro n’urwa Ntarama mu rwego rwo gusobanukirwa neza amateka.
Urubyiruko ruhuriye muri PAGE Rwanda rwitabira ibikorwa bitandukanye bya Leta ndetse bakanaremera abatishoboye.
Iyi niyo mpuzankano ya PAGE Rwanda.
Photo: Paccy Mugabo