Amakuru ashushyeIyobokamana

Kigali: Padiri Ubald yakijije indwara zitandukanye-AMAFOTO

Padiri Ubald Rugirangoga yakijije abantu indwara zitandukanye harimo n’izikomeye nka Diyabeti na Cancer mu isengesho ryabaye rigamije gusabira no gusengera inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi byabereye i Kigali kuri iki cyumweru aho imbaga nyamwinshi z’abakirisitu Gatolika ndetse n’abandi baturutse mu madini atandukanye bahuriye kuri Stade Amahoro i Remera baje kwifatanya n’Abanyarwanda gusengera no kuzirikana inzira karengane zapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bibibaye mu gihe mu Abanyawanda bari mu minsi ijana yo kunamira no kwibuka Abatutsi bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iri sengesho ngarukamwaka risize abantu bakize indwara zitandukanye nka Diyabeti na Cancert ryayobowe na Padiri Ubald Rugirangoga ryari ryarateguwe na Paruwasi ya Regina Pacis/Remera k’ubufatanye  na Ministeri y’ Umuco na Siporo( MINISPOC) mu rwego rwo kwibuka no gusabira abakiristu n’ abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994.  Iri sengesho kandi ryari iryo  gusabira izo nzirakarengane , abarwayi ndetse n’ abafite ibikomere by’ umubiri n’ umutima.

Iri Sengesho ryabimburiwe n’igitambo cya misa cyatangiye ku isaha ya saa yine z’igitondo.

Padiri Obald Rugirangoga wayoboye iki gitambo cy’Ukarisitiya cyari kitabiriwe n’abakirisitu gatorika bo muri iyi paruwasi ya Regina Pacis ndetse n’incuti zabo zirimo n’abaje baturutse mu yandi madini n’amatorero, harimo kandi n’abayobozi mu nzego za leta barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Fidele Ndayisaba.

Padiri Ubald yagarutse ku butumwa bwibanze ahanini  ku masomo n’ivanjiri ryasomewe muri iki gitambo cya misa, harimo isomo rya mbere ryasomwe mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa ndetse n’isomo rya kabiri ryasomwe mu gitabo cya Mutagatifu Yohani mu gihe ivanjiri yasomwe kwa Luka.

Yigisha, Padiri Ubald yibanze cyane ku gutanga no gusaba imbabazi avuga ko abantu bose baba abakoze Jenoside n’abayikorewe bafite ibikomere aho yavuze ko burya uwakoze Jenoside yasigaranye igikomere cyo kwamaganwa n’Isi yose ndetse no gusigara yibaza uburyo abo bari baturanye ndetse n’abo basangiraga yabishe abaziza uko baremwe kandi bari ibiremwa nkawe.

Yanavuze ko kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibikomere ku mitima yabo by’ababo babuze ndetse no kuba bamwe barasigaranye inkovu n’ibindi bikomere bishingiye ku ihungabana n’ihahamuka basigaranye, avuga ko umutwaro aba bose bafite ari uwo gusaba imbabazi ku bakoze Jenoside no gutanga imbabazi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis, Ntabyera Charles yavuze ko iki gikorwa nk’iki cyo kwibuka bagikora buri mwaka bakanaboneraho gusengera igihugu no gusabira by’umwihariko abayobozi bafasha igihugu mu kugera ku bikorwa byiza by’iterambere rya bose.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na we wari witabiriye iri sengesho yavuze ko kwibuka ari umuco w’abakirisitu ashimangira ko iyo abakirisitu bizihiza Pasika baba bibuka urupfu n’izuka rya Kirisitu. Yakomeje avuga ko mu kwibuka amateka ashaririye yabaye ku Rwanda ni uburyo bwo gufata ingamba z’uko bitazongera kubaho ukundi.

Asoza yasabye abakirisitu kuba bakoresha ibi bihe mu kwisuzima bakareba aho batakoze neza ngo bakize wa mwana cyangwa wa muturanyi wishwe barebera. Abasaba kandi kwibuka biyubaka nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.

Nyuma y’igitambo cya misa no kumva impanuro z’abayobozi batandukanye, Padiri Ubald nibwo yatangiye igikorwa cyo gukiza indwara zitandukanye zaba iza roho ndetse n’iz’umubiri, ajya gutangira yasabye abari aho kwizera ndetse n’abatemera Imana bashaka gukira yabasabye kubyishakamo bakizera niba bashaka gukira koko ndetse anabasaba kwiyegeranya n’Imana abasaba gukingura imiryango mu mitima yabo bakakira Yezu uri mu isakaramentu ry’ukarisiya.

Yahise azengurutsa mu bakirisito Yezu Kirisitu mu ishusho ry’Ukarisitiya agenda abaha umugisha anabasengera aho nyuma y’uyu muhango yavuze ko hari benshi bakize indwara zitandukanye harimo abo yavuze bakize Diabete, cancer n’izindi ndwara.

Igitambo cy’ukarisitiya cyayobowe na Padiri Ubald
Azenguruka mu bakirisitu
Abafite uburwayi butandukanye bari bahari

Padiri Ubald ufite impano yo gukiza
Abakirisitu bari benshi
Abayobozi bakuru b’igihugu bari bahari harimo na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne

Abadashoboye kubera uburwayi bari babazanye ariko banmabashakira aho kuba bicaye ngo bakurikirane isengesho

 

Ntaho atageze
Abakirisitu bakiraga Yezu uri mu ukarisitiya bakoma amashyi

Amafoto: Jean de Dieu Kayezu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger