Amakuru

Kigali: Ni iyihe mpamvu ituma abayobozi ba Ferwafa begura batarangije manda zabo?

Kuva Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) rimaze rishinzwe mu 1976 rimaze kuyoborwa n’ abaperezida 14 ariko muri abo bose abamaze kuyobora imyaka irenze itatu ni batanu gusa bivuze ko abandi bavaho batarangije manda zabo.

Ni kuri iyo ngingo duheraho tubagezaho ibaruwa Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier yanditse yegura ku nshingano zo kuyobora iri shyirahamwe yatangiye kuyobora ku wa 27 Nyakanga 2021 none akaba yanditse  yegura kuri uyu munsi tariki ya 19 Mata 2023 bivuze ko haburaga iminsi mirongo inani n’ umunani ngo yuzuze imyaka ibiri ayoboye iri shyirahamwe.

Yagize ati banyakubahwa banyamuryango, mbandikiue iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro  nafashe wo kwegura ku mwanya w’ Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda(FERWAFA) kubera impamvu zange bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.

Asoza ashimira Komite, abakozi ba FERWAFA, abanyamuryango bose, abakunzi, abafatanyabikorwa n’ ubuyobozi bw’ igihugu ku kizere n’ imikoranire myiza bakomeje kumugaragariza mu gihe gito yakoze muri iri shyirahamwe.

Abandi bayoboye Ferwafa ntibarangiza manda zabo ni: Dr Gasarasi wayoboye 1976 kugeza 1978, Mayuya Stanislas wayoboye 1986 kugeza 1987, Twagiramungu Faustin 1987-1988, Dr Emmanuel Ndagijimana wayoboye 1988 kugeza 1991, 1992 kugeza 1993 yari Mvuyekure Viateur hahita hajyaho Gasasira Ephraim wayoboye kuva 1994 kugeza 1995, hakaba Ntagungura Celestin Abega wayoboye imyaka ibiri kuva 2011 kugeza 2013 na Rtd Brig. Gen. Damascene Sekamana.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger