Kigali: Leta yasabye abafite inzu ziriho ikimenyetso X kwimuka
Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri Prof Shyaka Anastase w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), uw’Ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete ndetse n’abayobozi batandukanye barimo uw’Umujyi wa Kigali, mu kiganiro bagiranye bagaragaje ko hari abaturage bagomba kwimuka vuba.
Muri iki kiganiro cyabaye kuwa Kane taliki ya 26 Ukuboza 2019, aba bayobozi bagaragaje ko inzu zose ziri mu Mujyi wa Kigali ziriho akamenyetso k’amanegeka X ko bagomba kwimuka vuba mu rwego rwo guhunga ibiza bishobora kubasenyera no kubica.
Aba bayobozi bavuga ko iyi nama batanga bayishingiye ku mvura yaraye iguye igahitana ubuzima bw’abantu bane mu mujyi wa Kigali, ikaba ndetse ngo yanashenye inzu 113 harimo 64 zaguye burundu.
Minisitiri Ambasaderi Gatete agira ati “Nka ziriya nzu zanditseho X nyirayo ntakwiriye gutegereza uza kumusaba kuyivamo, ahubwo yagakwiye kubikora agategereza ubufasha ariko yayivuyemo”.
Mugenzi we Prof Shyaka ati “Turashima gahunda twari twafashe yo kwimura abatuye mu gishanga kuko iyo tutabikora, kiriya gipimo cy’abapfuye ndetse n’ibyangiritse ntabwo cyari kuba gihuye n’ibyari kwangirika iyo tutabikora”.
Leta irifuza kubaka inzu z’abatishoboye nyinshi kurushaho, bamwe ngo bazatangira kuzibona mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka utaha wa 2020.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko hamaze kwimurwa imiryango 3,600 y’abari batuye mu bishanga, bakaba bagiye kwimura abandi ibihumbi bitatu.
Rubingisa akomeza agira ati “Nta muntu bongera guha amafaranga ahubwo baraza gucumbikirwa kugira ngo hatagira ugaruka gusaba amafaranga.”
“Hari abo tubona bitwikira ijoro bakajya muri shitingi kugira ngo bamuhe andi mafaranga, ariko bose twabashakiye aho baba bacumbikiwe mu mashuri, mu baturanyi, ariko nta muntu ukiri mu matongo”.
“Uwabura icumbi, aho kugira ngo asubire muri shitingi, yajya abimenyesha ibiro by’akagari”.
Abantu barimo kwimurwa mu bishanga iyo ari ba nyiri inzu bahabwa mafaranga abafasha gukodesha mu gihe cy’amezi atatu, iyo ari abasanzwe bakodesha bahabwa amafaranga y’ukwezi kumwe.
Leta ivuga ko abantu badafite ibyangombwa by’ubutaka bangana na 80% nta ngurane y’aho bari batuye bazahabwa.