Kigali juzz Junction: Joeboy yasendereje Abanyakigali ibyishimo (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020, abakunzi b’umuziki bari babukereye bitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Janction, cyatumiwemo umuhanzi w’Umunya-Nigeria JoeBoy ukunzwe na benshi mu ndirimbo Baby, Davis D ugezweho mu ndirimbo yitwa ‘Dede’ na Niyo Bosco uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu ndirimbo zitanga ubutumwa ku buzima bwa buri munsi.
Joseph Akinfenwa Donus wamamaye nka Joeboy niwe wari umuhanzi mukuru mu batumiwe muri iki gitaramo ndetse akaba ari umwe mu bari bategerejwe n’imbaga nyamwinshi yari yitabiriye iki gitaramo gifasha Abanya-Kigali gususuruka buri kwezi.
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bari banezerewe cyane kugeza naho umuziki wabanyuraga bikarangira basanze abahanzi ku rubyiniro kugira ngo babyinane nabo.
Niyo Bosco niwe wabimburiye abandi aririmba indirimbo zitandukanye z’abandi bahanzi ndetse anasusurutsa abantu mu zindi ze zirimo ‘Ibanga’ na ‘Ubigenza Ute’ zazamuye amarangamutima ya buri wese wamurebaga.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Niyokwizerwa Bosco, afite ubumuga bwo kutabona ariko atangaza benshi kubera uburyo akirigita imirya ya guitar.
Davis D nawe yaje yunga mu rye, mu ndirimbo ze nka ‘Dede’, ‘Biryogo’, ‘Sexy’, ‘Soso’ n’izindi zitandukanye. Ubusanzwe yitwa Icyishaka David ni umwe mu bahanzi baririmba Afrobeat bafite uburyo butandukanye n’abandi baririmbamo bigashimisha benshi.
Uyu musore yageze kuri ‘Dede’ ikunzwe mu bice byose by’igihugu abantu bose n’uwari wicaye bahagurukira icyari mwe bacinya akadiho karahava cyane ko iyi iri mu ndirimbo zikunzwe cyane.
Yaririmbye mu buryo bwa Semi Live ariko kuva ku ndirimbo ye ya mbere kugeza ku yo yasorejeho abantu hafi ya bose wabonaga akanyamuneza ari kose bishimiye ibihangano bye kandi bacinya akadiho nta nkomyi.
Joeboy wari utegerejwe cyane yaje ku rubyiniro, abantu bose nk’abitsamuye basakuriza icyarimwe berekana ko bamwishimiye ku nshuro ye ya mbere aje mu Rwanda.
Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye guhera ku ya mbere kugeza ku ya nyuma abantu ubona akanyamuneza ari kose bafatanya nawe kuririmba. Yaririmbye mu buryo bwa Playback.
Uyu musore w’imyaka 22, yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya emPawa Africa.
Amafoto: Igihe