Kigali Jazz Junction: Oliver Mutukudzi na Bruce Melodie basendereje ibyishimo abakunzi b’umuziki(Amafoto)
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki 26 Ukwakira 2018, nibwo igitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction cyabaye aho umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe Oliver Mtukudzi afatanyije na Bruce Melodie bateye akanyamuneza abakunzi b’umuziki.
Muri rusange abantu benshi bashimishijwe n’uburyo Oliver Mutukudzi yabataramiye mu buryo bwiharaiye ndetse akanagaragaza ko n’ubwo ageze muzabukuru agifite umwihariko mu muziki.
Uburyo bw’umwimerere uyu muhanzi yagaragarije ku rubyiniro, bwatumye bensh bakomeza kwemeza ko ari umuhanzi w’igihangage ndetse unafite udushyatwe twihariye nk’uko yari yarabitangaje ku munsi ubanziriza iki gitaramo.
Ibirori by’iki gitaramo byatangiye ahagana ku isaha ya Saa mbiri n’igice, aho itsinda rya rya Neptunz Band risanzwe rimenyerewe mu gususurutsa ababa bitabiriye iki gitaramo ariryo ryabimburiye abandi bose ribafasha kwinjira mu mwuka w’igitaramo neza..
Umuhanzi Bruce Melodie wagaragarijwe ko yishimiwe n’anbatari bake, yageze ku rubyiniro saa tatu na mirongo Ine,atangira kuririmba indirimbo ze zitandukanye zagiye zigwa neza imitima ya benshi ari nako aririmbana n’abafana basanzwe barafashe mu mutwe indirimbo ze.
Bruce Melodie akigera ku rubyiniro yatangiriye ku ndirimbo ye yise Deep in love yahuriyemo na Knowless, yahise yanzika n’izindi ndirimbo yashyize mu mujyo wa Zouk zanyuze benshi zirimo; Ndakwanga, Indorerwamo na Uzandabure.
Nyumwa y’izi ndirimbo Melodie ntiyatanzwe no kuririmbira kandi abitabiriye Jazz Junction indirimbo ye na RiderMan bise Ikinyarwanda, Ikinya na Nta kibazo yakoranye na Urban Boyz.
Ku isaha ya Saa ine na mirongo ine n’itanu Oliver Mtukudzi wari utegerejwe na benshi yinjiye ku rubyiniro benshi biterera mu birere batangira kuvuga mu majwi bamuha ikaze ku rubyiniro.
Uyu musaza w’umunyabigwi mu muziki yinjiranye ku rubyiniro n’itsinda ry’abantu batanu bamufashaga mu buryo bw’imiririmbire ndetse no mu gucuranga, nubwo na we yari afite gitari ku buryo yakirigitaga imirya benshi bakanyurwa.
Oliver yavuze ko yishimiye u Rwanda cyane ndetse anavuga ko yumva ari nko mu rugo, uyu musaza yanatanze impanuro zishiskariza abantu guterwa ishema n;umugabane batuyeo wa Afurika.
Yanaboneyeho umwanya wo kumvisha abahanzi ko bakwiye kuririmba aruko bafite ikintu kizima bari kubwira ababumva ngo ibi byose bikaba bigomba kugerwaho ari uko habayeho gukora cyane kuko nta kintu cy’ubu cyoroshye.
Oliver Mutukudzi w’imyaka 66 yaririmbye indirimbo ziri mu rurimi rw’Ikizimbabwe ariko ibi ntibyabujije abakunzi b’umuziki kwizihirwa no kunezerarwa amajwi y’umwihariko azigize.
Iki gitaramo cyanyuze imitima ya benshi cyabereye muri Selena Hotel, ndetse cyari igitaramo cyibiriwe n’abantu benshi bari baje kwifatanya n’abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie na Oliver Mutukudzi basusurutsaga abacyitabiriye.