AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Kigali: Itsinda Kigali Boss Babes ryavugishije amangambure abakoresha imbuga nkoranyambaga

Nyuma y’ uko Aliah Cool ashyize Video ku rubuga rwe rwa Instagram maze akandikaho ko abo aribo bakobwa b’ i Kigali batunze agatubutse abantu benshi baravuze bacika ururondogoro. Yagize ati: “This is the real Kigali boss babes.”

Iyo video yayishyizeho ejo ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023 mu masaa yine z’ ijoro maze abantu batangira kwandika bamwe babaseka abandi babatuka ndetse abandi babashimagiza naho abandi babifuriza ibyiza.

Kigali Boss Babes ni itsinda rigizwe n’ abagore batanu batunze amafaranga menshi aribo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

Kuri uru rubuga rwa Instagram Uwitwa  Hozo96 yagize ati “Cyaze isi ni iyanyu naho abandi barabeshya” mu gihe umuhanzi mu njyana ya Rnb na Pop Maitre Jad’or we yagize ati : ” Muri beza ariko muzampe akazi mbabere umutoza ukurikirana ubuzima bwiza bw’umubiri wanyu (fitness coach)” naho undi witwa Barbineniyonkuru we yagize ati: ” abagabo mwahongoye amenyo aho bari baraboroga.” Akomeza avuga ko n’ abakorera amadorali batagafata bigeze ahabo.  Jamali Microjeni we aragira ati: imyanzuro iri buve muri iyo nama umenya iri butubambishe naho Eric Semuhungu agira ati: ” tugenda mu mujyi tukawugenzura.” Akomeza avuga ko gukora cyane byishyura menshi ndetse anagaragaza ko bamuteye ishema abo bagore.

Abakoresha twitter nabo ntibasigaye inyuma kuko naho kuko uwitwa Lydie Mutesi Mwambali yabajije ikinyamakuru igihe cyari cyanditse kuri iri tsinda agira ati: “Harya nkamwe IGIHE ubu iyi attention muba muha aba slay queens iba ari ngombwa? Nk’itangazamakuru mwagakwiye kudakorera amafaranga gusa mukareba icyo inkuru zanyu zifasha cyangwa zigisha umuryango ! Nibura iyo mutubwira uko agatubutse bakabona byaba ari bizima n’abandi bakabareberaho!”

Nyuma yo kwandika ayo magambo kuri twitter abantu benshi bavuze banditse karahava. Umunyamakuru Richard Kwizera aragira ati: “Oya se Lydia. Itangazamakuru hano urihoye ubusa. Ikibazo iyi nkuru ifite ni ikihe seriously? Hari igihe uwoe inkuru ikomokaho aba atifuza gutangaza aho yakuye ubutunzi bwe.” Akomeza avuga ko ayo ari amakuru ya showbiz, nta bya attention ndetse akanamusaba gusirimuka.

Paul Rukesha nawe yabwiye Lydie ati: Uraho neza mushiki wange! Mfite ubwoba ko kubita “slay queens” atari ko biyita ubwabo bishobora kugukururira ibibazo ndetse birimo no kwitwa ko watukanye.” Akomeza avuga  ko IGIHE cyo abona cyagerageje gushimisha abakunzi ba Show Biz. Yongeraho kandi ko  kinandika no ku zindi topics zishimisha abantu.

Aisha Cyiza nawe ntiyatanzwe yabwiye Lydie ati: “Bazabivuga wabona bagiye gukora reality show Mute, ba usoma ku tuzi uzicare imbere ya screen.”

Pamella Mudakikwa nawe ntiyatanzwe yabwiye Lydie ati: “Partner, aho agatubutse gaturuka ho ni ibanga ry’akazi ritari bupfe kujya hanze naho ibyo kubareberaho byo mfite impungenge ko abana bato bari bufatireho urugero ariko bo ibyabo bikarangirira mu manza.”

Umunyamakuru Cyuzuzo Jean d’ Arc yabwiye Lydie ati: Lydie bamwe muri bo ni abagore bashyingiwe babaho kubera ubushabitsi. Kereka niba ufite gihamya ko ari aba slay queens! Naho ubundi wabise icyo udahagazeho.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger