Kigali: Inama y’impuguke za EAC yasize icyemezo gikomeye mu guhasha Malariya
Inama y’impuguke mu kurwanya Malariya mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) harimo na DRC, yanzuye ko hatangira kubakwa amavuriro yihariye atanga serivisi zo kuvura indwara ya malariya ku mipaka.
Ibi byagarutsweho mu nama yasoje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 mu Mujyi wa Kigali.
Ni inama yari ihuje abayobozi ba gahunda yo kurwanya malariya muri ibyo bihugu ndetse n’abafatanyabikorwa babo.
Dr Mbituyumuremyi Aimable, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya malariya mu Kigo cy’Ubuzima (RBC), asobanura ko iyi nama yaganiraga kuri serivisi z’ingenzi abakozi n’ibikoresho bizashyirwa muri ayo mavuriro azajya atanga serivisi ku bantu bambukiranya imipaka mu karere kose k’ibiyaga bigari.
Avuga ko ari umushinga umaze imyaka uganirwaho, aho ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo babona hakenewe imbaraga mu kurwanya Malariya.
Yongeraho ko ingamba zo gushyiraho gahunda ihamye yorohereza ibihugu uko ari ibirindwi yemejwe umwaka ushize, ubu akaba aribwo itangiye gushyirwa mu bikorwa mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.
Dr Mbituyumuremyi agaragaza ko hari ingamba z’ingenzi zikubiye mu myaka 5 zirimo kugabanya malariya mu karere.
Ati “Harimo uburyo abaturage babona serivisi zo ku barinda zikwiriye, aho ibihugu bikora uko bishoboye mu kurinda abaturage babyo bikoresha ingamba z’inzitiramibu, gutera imiti imbere mu nzu ariko hakazamo no kuvura abanduye”.
Ashimangira ko harimo no guhanahana amakuru hagamijwe kureba ni he malariya igiye kwiyongera kugira ngo hashyirwemo ingamba zihariye.
Ati “Hari aho tubona abaturage bambukiranya imipaka hari serivisi zimwe na zimwe batabonaga kubera ko akenshi bahora bagenda ugasanga ingamba zisanzwe ziriho zitabafashaga, ayo mavuriro azubakwa azafasha gutanga izo ngamba zihariye muri ibyo byiciro by’abaturage batabonaga ingamba zikwiriye”.
Dr Michael J. Katende, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ibikorwa byo kurwanya malariya mu bunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ashima iyi gahunda ibihugu byihaye.
Kuri we, yagize ati “Iyi gahunda ni ingenzi mu gihe twaba tugiye kurandura burundu indwara ya malariya muri aka karere, bikaba bigiye gutangirira mu gutanga serivisi ku mipaka hagamijwe kugenzura niba haherwa ku banyantege nke”.
Avuga ko ku mipaka hazashyirwa ahatangirwa serivisi zo kuvura malariya n’uko yakwirindwa.
Ati “Twizeye ko iki gikorwa ari umwanya mwiza wo kugaragaza no kurandura malariya ku mipaka, ibi bikaba bivuze ko ibihugu birenze kimwe bihuriye ku mupaka bigomba gukorera hamwe”.
Avuga ko buri gihugu gisanzwe gifite gahunda zo kurwanya malariya ariko ko bakeneye kugira imbaraga zisumbuyeho aho abaturage bambukiranya imipaka, kugira ngo iyi ndwara icike.
Hagati y’umwaka wa 2000 na 2019, muri Africa indwara ya malariya yagabanutseho 29% mu gihe impfu ziterwa na yo zagabanutse ku kigero cya 60%.
Buri mwaka malariya ku isi hose ihitana abantu bari hagati ya miliyoni imwe (1) na miliyoni (3), aho yibasira cyane abana b’imyaka itanu no munsi yayo, abenshi muri bo bakaba ari abatuye mu bice by’ibyaro byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Imibare y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS) yo ku wa 30 Ugushyingo 2020, yerekana ko abantu miliyoni 229 ari bo bagezweho na malariya mu mwaka wa 2019, ugereranyije n’abagera kuri miliyoni 228 bagezweho n’iyo ndwara mu mwaka wa 2018, mu gihe ikigereranyo cy’abo yahitanye muri 2019 ari 409.000 bari munsi y’abo yari yahitanye muri 2018 bangana na 411.000.