Kigali: Inama ya komite nyobozi idasanzwe ya FERWAFA yari igamije iki?
Muri Hotel Lemigo i Kigali none ku wa 15 Gicurasi 2023 habereye inama y’Inteko Rusange idasanzwe y’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA). Ni inama yateranye kugira ngo hatorwe komite ya Ferwafa y’inzibacyuho igomba kuyobora iri shyirahamwe mu minsi 39 kuko amatora yo gusimbuza abayobozi ba Ferwafa iteganyijwe ku wa 24 Kamena 2023.
Muri iyi nama hemerejwemo ko Perezida w’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda aguma kuba Habyarimana Marcel Matiku mu nzibacyuho ndetse hanatorwa Munyankaka Ancille na Mudaheranwa Yussufu Hadji biyongera ku Munyamabanga w’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda w’inzibacyuho Jules Karangwa ngo bafatanye kuyobora iri shyirahamwe muri iyo minsi.
Iyi nama yari yitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, Intumwa ya FIFA, Davis Ndayisenga ukorera Ishami rya FIFA i Kigali na Perezida w’Agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice ndetse yanitabiriwe n’abanyamuryango 51 muri 58 bagize Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Komite y’inzibacyuho yatowe mu gihe k’iminsi 39 isabwa gukurikirana isozwa ry’amarushanwa arimo Shampiyona mu kiciro cya Mbere n’icya Kabiri ndetse n’Igikombe cy’Amahoro, Hari kandi gukurikirana ishyirwaho ry’Ikiciro cya Gatatu ndetse no gutegura umukino w’Amavubi azahuramo na Mozambique muri Kamena 2023.