AmakuruPolitiki

Kigali: Imiryango isaga 3000 yasabwe kwimuka vuba aho ituye

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko imiryango 3131 ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga ku buryo ari ngombwa cyane ko yimuka cyangwa ikimurwa ukwezi kwa Nzeri 2023 guteganyijwemo imvura nyinshi kutaragera.

Mu kiganiro kuri Radio 10 mu gitondo cy’uyu wa 17 Kanama 2023, Meya Rubingisa yasobanuye ko iyi miryango ituye ahantu habi ku buryo nta cyakorwa kugira ngo ihagume, amahitamo akaba ari ayo kwimuka gusa.

Yagize ati: “Dusigaranye imiryango igeze ku 3131. Turi kubona rwose ko iyo igomba kwimuka kuko na bya bindi nari mvuze ngo dusibure inzira, usanga nta zihari, ntaho wazishyira, ugasanga inzu iri ku buhaname burenze 50%. Aho ngaho ni ubuhaname bunini inzu itazajyaho. Hari izindi ziri muri metero nk’imwe kuri ruhurura, ubona ko imvura iguye, amazi abaye menshi ashobora kuyitwara. Twarazibonye kub mugezi wa Mpazi, wa Yanze.”

Meya Rubingisa yasobanuye ko muri iyi miryango yose, igeze ku 2400 ari iy’abantu bakodesha, akaba abagira inama yo kutishyura ubukode bw’ukwezi kwa Nzeri, ahubwo bagashaka ahandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga bajya gucumbika.

Gahunda yo kwimura abatuye muri ubu buryo mbere ya Nzeri 2023 yashyizwemo imbaraga, nk’uko uyu muyobozi yabitangaje, mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibiza zitunguranye nk’izagaragaye mu gihe gishize. Ni mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe serivisi z’ubumenyi bw’ikirere cyateguje ko muri uku kwezi hazagwa imvura nyinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger