Kigali: Ibibuno by’ibikorano bikomeje kurikoroza hagati y’abashakanye
Hari bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali, banenga abagore n’abakobwa bambara ibibuno by’ibihimbano, ngo kuko bifite ingaruka zirimo no gusenyera bamwe mu gihe hari uwamenyanye n’umusore akamubenguka agendeye ku miterere ye.
Mu Rwanda bizwi ku izina rya Taille, Ibisusu n’andi mazina ababyambara babyita bumvikanisha akamaro kabyo. Iyi myambaro iteye nk’amakariso bamwe mu bakobwa n’abagore biganjemo abo mu mujyi wa Kigali, baharaye kuyigura kuko bituma bagira amabuno manini, kuburyo abagabo n’abandi bose babonye babyambaye babarangamira.
Aya mataille, igura macye ni ibihumbi umunani na 15, agura amafaranga menshi ni ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda. Ni imyambaro bamwe mu basore n’ababyeyi bavuga ko k’umukobwa uyambaye bifite ingaruka, kuko iyo hari utunguwe no kuyisangana uwakuruwe n’imiterere ye bishobora guhungabanya umubano bari bafitanye.
Umwe ati “Ni ukwigira uko udateye, hanyuma umugabo n’umusore wenda uri umukobwa ukacyambara bigahuza nuko uwo yashakaga ateye kuriya, yagenda yasanga ari ikintu wari warambaye ugansanga urukundo yari agufitiye ruragabanutse. Birashoboka ko yakureka.”
Undi ati “Birashoboka ko hari abantu bakururwa n’ibibuno, nyuma waza kumenya ukuri ugasanga umuntu mwagiranye ikibazo bitewe nuko wari wamukunze umubona nyuma ugasanga siko ameze.”
Mugenzi we ati “Ushobora kuba ukundana n’umusore, mwamara gukunda akakubona ufite ‘taille’ uteye neza ariko warambaye ibibuno biriya bagurisha, mwagera mu rugo cya kibuno yakibura akakubenga.”
Abanenga abambara bene iyi myambaro ituma amabuno yabo yigarurira imitima y’abatari bacye mu bagabo bo mu mujyi wa Kigali, basanga abayambara bakwiye kwiyakira uko baremwe, aho kugira ngo bateze amakimbirane.
Umwe ati “Ni ukwiyakira, muri iyi Si hari umuntu ubura umukunda koko? Njye mbona nta kamaro.”
Mugenzi we yagize ati “Njye ku giti cyanjye numva ikiza ari ukuguma uko umeze nibyo byiza. Ariko nyine hari igihe umuntu aba akunda ikintu mu buryo butandukanye, ariko njye numva atari ingenzi. ”
Uwingabire Judithe, acuruje iyi myambaro izwi nk’amataille imyaka 15, bageze n’aho bamwita Marraine kubera yo,atanga inama ko byaba byiza ababyambara bamenyesheje inshuti zabo ko ku miterere yabo hari ibyo bongeyeho.
Yagize ati “Umuntu aracyambara agatera neza, yaba adafite nk’amataille ugasanga ajeho, yakwambara nk’umwenda ukabona uramubereye. Yambarwa n’abagiye gukora ubukwe ariko n’abamama barabyambara.Cyereka babyumvikanyeho n’umugabo we akavuga ati nzambara aka kantu ngaragare nezabibe ari nk’ibintu by’umurimbo ariko umugabo atabizi ntabwo ari ngombwa kukigura.”
Ubusanzwe iyi myambaro bita taille cyangwa se ibisusu, ni imyambaro ifasha ba mukerarugendo n’abandi batembera ahantu nyaburanga kwirinda ibishobora kubakomeretsa.
Nubwo hari ababyambara kugira ngo bakundwe, inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko kwambara imyenda ihambiriye ibice by’umubiri bitera kudahumeka neza, bikaba byagira ingaruka zirimo no kwangiza ibice by’imyororokere, ibiviramo ababyambara kubabaho karande ku buryo batava mu rugo batabyambaye.