AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Himitswe umuvugizi w’Imana y’i Rwanda n’intumwa 11

Abategura umunsi wera w’umucyo bimitse uwitwa Sebu Ntezimana nk’umuvugizi w’Imana y’u Rwanda, hanatoranywa intumwa 11 zizakwirakwiza inkuru nziza y’umukiro y’uko mu Rwanda hari Imana kandi ikunda amahoro.

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018, nibwo Sebu Ntezimana yimitswe nk’umuvugizi mukuru w’Imana y’u Rwanda, uzaba ahagarariye itsinda ritegura umunsi wera w’umucyo mu mahanga.

Aba bantu bategura umunsi wera w’umucyo bagizwe n’abasaga 250 ndetse bahura rimwe mu gihembwe, biteganyijwe ko uyu munsi uzajya uba ku itariki 7 Nyakanga buri mwaka, aho uzajya utangizwa n’igitambo cy’isengesho nk’ikimenyetso kigaragaza ko Imana ari yo isumba byose.

Muri uyu muhango Umuvugizi w’Imana y’u Rwanda ikomeye n’intumwa 11, yacaniwe urumuri anambikwa ikamba ry’ubutware ndetse anahabwa n’inkoni yo kuyobora izindi ntumwa zose, nk’ikimenyetso gisobanura ko ashinzwe kwamamaza ahantu hose inkuru nziza y’umukiro y’uko Imana y’u Rwanda ishoboye.

Mubaraka Edward uhagarariye abategura umunsi wera w’umucyo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bahisemo kwimika umuvugizi w’Imana y’u Rwanda, kugira ngo ajye amenyekanisha ko n’u Rwanda rufite Imana kandi ikomeye ari nayo Imana yaremye ijuru n’Isi.

Muri uyu muhango hanimitswe intuma 11 z’Imana muri 12 zari zateganyijwe zirimo n’abakobwa, zizakwirakwiza iyo nkuru nziza y’uko u Rwanda rufite Imana nziza kandi iha abantu buri kimwe cyose bayisabye

Mubaraka Edward yavuze ko bahisemo kwimika intumwa 11 indi bayikuramo kuko no mu ntumwa 12 Yesu yari afite havuyemo imwe iramugambanira bimuviramo kwicwa.

Ati “Tumaze gutoranya intumwa 11 muri 12 twari twateganyije ariko ukaba ari umuhango wo gukuramo intumwa imwe muri izo ntumwa 12 kuko muzatowe ku bwa Yesu nk’uko mu bamwemera n’abagendera muri Bibiliya babivuga bemeza ko imwe ariyo Yuda yaje kumugambanira.”

Uwimikiwe kuba umuvugizi w’Imana y’u Rwanda, mu mahanga atuye Isi, Sebu Ntezimana, avuga ko abantu barimo n’abanyarwanda n’abaturiye Isi bamenya ko u Rwanda rufite Imana kandi ikomeye.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere uyu muvugizi w’Imana y’u Rwanda, ikomeye azerekeza ku mugabane w’u Burayi kumenyekanisha ko Imana y’u Rwanda yanahozeho.

Banamwambitse ikamba

Abakobwa bitabiriye umuhango wo kwimika intumwa y’Imana y’i Rwanda
Mubaraka Edward uhagarariye abategura umunsi wera w’umucyo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger