AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Herekanwe abajura bibaga mu biro n’amazu y’abaturage bakagemura hanze y’igihugu

Kuri iki cyumweru, kuri Station ya Polisi iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali habereye umuhango wo kwerekana ku mugaragaro abajura bari bamaze igihe biba ibikoresho bitandukanye mu biro no mu mazu y’abaturage bifashishije imfunguzo z’inshurano.

Aba bajura uko ari batatu bafashwe bajya kugurisha ibyibano byabo hanze y’igihugu byiganjemo amaterefoni, ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu biro ndetse n’ibyo mu ngo.

Ni nyuma y’umukwabo wakozwe na Polisi mu ijoro ryakeye ku bufatanye n’abaturage b’inyangamugayo batanze amakuru y’aba bajura.

Umwe mu bafatiwe muri ubu bujura yemera ko yari amaze imyaka ibiri yiba hirya no hino mu maduka acuruza ibintu bitandukanye. Yanavuze kandi ko Ibyo baherukaga kwiba ni mudasobwa 29, telefoni n’amafaranga arenga miliyoni eshanu, Ibyibano byabo byose bakaba babigurishaga ku masoko yo hanze y’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ICP Theos Badege, yaboneyeho gushimira uruhare aba baturage batanze amakuru bagize mu guhashya ibyaha.

Ibikoresho byiganjemo amaterefoni ni byo aba bajura bibaga bakoresheje imfunguzo z’incurano.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger