Kigali: Hari abagitaka ko insinga z’amashanyarazi zibaciye hejuru bo bagicana agatadowa
Abaturage bagaragaza ko amashanyarazi abagirira akamaro gakomeye mu gukora ibikorwa bitandukanye by’ubukorikori birimo,gusudira,kogosha,kubaza n’ibindi birimo iby’iterambere akaba ariyo mpamvu babona ko amashanyarazi ari ngenzi cyane mu bice byose.
Ni mu gihe hari abaturiye ibi bikorwa by’ubukorikori usanga insinga zibaca hejuru ndetse barashingiwe amapoto yo kuzana amashanyarazi akaba amaze imyaka,amwe akaba yararangiye no guhirima bagategereza umuriro bagaheba.
Urugero abatuye mu murenge wa Ndera,mu tugari dutandukanye bavuga ko bageze mu kizima kuko bagicana udutadowa na Buje.
Umwe ati’:” Baduhejeje inyuma,abana bacu ntibabona uko biga neza kubera udutadowa na Buje, njyewe ejo bundi yanantwikiye matera na supaneti birashya”.
Undi ati’:” Turacyacana udutadowa abandi barabonye umuriro, tukibaza ahantu muri Kigali tutarabona umuriro bikadushobera, ibi byaduhejeje mu bwihunge nk’abana bacu mu kwiga,Uzi ko abandi bafata za mashine bakiga ariko twe ntibishoboka, gukora Etude byo n’ibindi bindi”.
Aba baturage kandi bavuga ko babongamiwe no kuba nta gikorwa cy’umwuga gikenera amashanyarazi bashobora gukora,bikaba nabyo biri mu bikubita hasi iterambere ryabo.
“Ubu hano ntiwahazana saloon yogosha,ntiwasya ISOMBE,ntiwasudira n’ibindi, bikimeze gutya tugakora ibi aruko twagiye gupagarisa ahandi..twazatera imbere dute?”
Bamwe mu nzego z’ibanze zo muri utu duce tutaragezwamo amashanyarazi,bavuga ko bagejejweho iki kibazo mu nteko y’abaturage, bakaba nagutegereje ko hagira igikorwa.
Umunyamabangashingwabikirwa w’Akagari ka cyazinge bwana Emanuel Hitayezu Yagize ati’:” Ikibazo kijyanye n’uko batangira amashanyarazi twaracyakiriye mu nteko zabo, tugerageza kugikorera ubuvugizi tuvugana n’umurenge ikibazo barakizi, tugerageza kuvugana na REG nabo bavuga ko baje guhura n’ikibazo cyo kubura insinga,ariko ngo ko mu minsi yavuba zishobira kuboneka,ubu icyo twakurikirana ni ukureba niba zarabonetse”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu RRG, cyagaragaza ko Kugeza ubu Ingo zingana na 65,7%, arizo zifite umuriro w’amashanyarazi, zirimo 47,6 % zifatira ku muyoboro mugari,zirimo na 18,1% bakoresha imirasire y’izuba.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishyinga itandukanye mu kigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi EDCR Frank Bahizi, avuga ko hari bamwe mu baturage batarabona amashanyarazi harimo n’abashingiwe amapoto,byatewe n’ikibazo cyo kubura ibikoresho, byagiye bitinda kubera icyorezo cya COVID 19 ndetse n’izindi ngaruks z’intambara kuri bimwe mu bihugu.
Ati’:” Rero icyizere nabaha haba abo twadhingiye amapoto,haba abo bitarageraho, intego ni uko dukataje Kandi dushaka Kugeza kuri buri muturarwanda wese umuriro w’amashanyarazi, abacanaga udutadowa bikaba amateka, abari bayafite ari makeya nabo bakabasha kubona ahagije bakayabyaza umusaruro, icyizere kirahari bijyanye n’uko tugenda tubona ayo mikoro”.
Uyu muyobozi avuga ko abatuye mu duce tw’umujyi wa Kigali batarabona amashanyarazi,hari umushinga uhari ku buryo bitarenze mu mpera z’uyu mwaka uzaba wabagezeho 100%.
Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere NST1, iteganya ko mu mwaka w’2024, Ingo zose zizana zamaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi 100%, zivuye kuri 67,7% biriho kuri ubu n’ubwo bamwe mu baturage batawufite bagaragaza ko bakibifata nk’inzozi ko nabo uzaba warabagezeho.