Kigali: Hagiye kongera kubera igikorwa cyo gupima Covid-19 ku baturage bari muri Guma mu rugo
Kuri uyu munsi tariki ya 23 Nyakanga 2021, mu mujyi wa Kigali harongera kubera igikorwa cyo gupima abaturage mu tugari tugize uyu mujyi twagaragayemo imibare myinshi y’abanduye icyorezo cya Coronavirus mu rwego rwo gukomeza kureba uko iki cyorezo gihagaze mu mujyi wa Kigali.
Nkuko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje, yavuze ko barongera gufata ibipimo by’icyorezo cya Coronavirus mu tugari twgaragayemo ubwiganze bwinshi bw’abantu banduye iki cyorezo, hakaba haraza gupimwa abantu bangana na 5% by’abantu bagize utugari twabonetsemo umubare w’abantu benshi bafite ubwandu bwa Covid-19.
Igikorwa cyo kongera gupima abaturage batuye mu tugari tugize umujyi wa Kigali, kirareba imiryango y’abaturage itarapimwe harebwa uko ubwandu buhagaze muri abo baturage, ibi bigiye kuba nyuma yahoo igikorwa cyari cyabanje cyabaye tariki 17 Nyakanga 2021 mu tugari dutandukanye tw’uyu mujyi aho hapimwe abantu bangana na 15% by’abagize utwo tugari.
Ibi bikorwa byo gupima abaturage harebwa uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze byatangiye gukorwa ubwo umujyi wa Kigali n’uturere umunani byashyirwaga muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’ubwiyongere ndetse n’imfu z’abantu byari bikomeje kwiyongera ku rwego rukomeye cyane.
Biteganijwe ko iki gikorwa cyo gupima abaturage kiraza kuba kireba abantu barengeje imyaka 18 y’amavuko nkuko byagenze mu gikorwa cyo gupima ku nshuro ya mbere ndetse hakaza kujya hafatwa urugo rumwe hanyuma hasimbukwe ingo eshanu hanyuma hafatwe urundi.
Ibipimo rusange byafashwe ku nshuro ya mbere ubwo batangiraga gupima tariki ya 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC igaragaza ko mu bantu 107.106 muri Kigali bapimwe Covid-19 abagera kuri 3965 bangana na 3,7 % bayisanganywe.
Kuva Coronavirus igaragaye mu Rwanda muri Werurwe 2020, abarenga ibihumbi 60 barayanduye, abakize ni 43.055 mu gihe abo imaze kwicwa bagera kuri 693.
Yanditswe na Hirwa Junior