AmakuruImyidagaduro

KIGALI: Hagiye gutangizwa inzu ndangamurage y’umuziki w’u Rwanda

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa ingoro ndangamurage y’umuziki w’u Rwanda mu rwego rwo kubika amateka yawo .

Mu Rwanda usanga hari abahanzi cyangwa abaririmbyi  batandukanye bakoze amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda ariko hari igihe ishobora kubura aho uyakura cyangwa bikanagorana kubona ibihangano byabo. Icyakora iki kibazo kiri kuvutirwa umuti ndetse ubu usa nuwanamaze kuboneka.

Umuryango witwa U&I Ark ugamije guteza imbere impano z’abahanzi, watangije igitekerezo cyo gushinga ingoro ndangamurage ya muzika nyarwanda, ahazabikwa amateka y’abahanzi n’ibihangano byabo, ibikoresho bya muzika kuva ku bya kera kugeza ku by’ubu, imyambaro y’abanyamuziki, imbyino n’ibindi bifite aho bihuriye na muzika.

Uwo Muryango washingiwe mu Rwanda ukaba ugengwa n’amategeko shingiro yawo kimwe n’itegeko no 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigenga imitunganirize n’imikorere by’Imiryango nyarwanda itari iya Leta, igamije inyungu rusange za rubanda.

Umuryango wa U&I Ark ufite intego yo kuzubaka ingoro ndangamurage ya muzika Nyarwanda ariko mu ntangiriro izajya ikorera ahasanzwe hari Ingoro Ndangamurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi iri ahahoze ari kwa Habyarimana i Kanombe.

Uwo muryango wahawe uburenganzira bwo gushinga Ingoro Ndangamurage ya Muzika y’u Rwanda, ariko muri gahunda y’imyiteguro yo gushyiraho iyo ngoro, bakaba barifuje kubanza gutegura icyumweru cy’imurika-mateka ya muzika y’u Rwanda kiswe “Kigali Music Exhibition Week”, kizabera muri “Car-Free-Zone” guhera kuwa 22 – 27 Nyakanga 2019. 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger