AmakuruUtuntu Nutundi

Kigali: Bamwe mu bagabo barashinjwa gutuma abagore babo batagira amavangingo mu gihe barigukora imibonano mpuzabitsina

Abagabo bamwe bo mu mujyi wa Kigali bivugwa ko baca inyuma abo bashakanye bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba abo bashakanye batagira amavangingo (Liquide Vaginal) mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Kuri ubu bamwe mu bagore bavuga ko aribo batuma batagira amavangingo kubera ibibazo babatera bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina nabo mu rwego rwo kwiyerurutsa kugirango barangize umuhango gusa.

Inzobere mu miterere n’imibereho ishingiye ku gitsina (Sexologue), ivuga ko aya mavangingo abura cyangwa akaboneka bitewe n’uburyo igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyagenze hagati y’abashakanye ariko kandi ngo uruhare runini rukaba ari urw’umugabo kuko ariwe utuma umugore we agera ku ndunduro y’ibyishimo bye.

Amavangingo aza igihe umugore ageze ku byishimo bya nyuma mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Ni kimwe mu bintu bituma bamwe mu bagabo bakunda bakanakundwakaza umugore. Bamwe mu bagabo ariko bajya bivovota bavuga ko abagore babo batagira amazi, ndetse ugasanga rimwe na rimwe barabita amazina nka ba Mukagatare n’ayandi. Bitewe nuko abona umugore we .

Ese abagore bose bagira amavangingo ?

Iki ni ikibazo kibazwa n’abantu batandukanye barimo abagore ndetse n’abagabo. Ariko igisubizo ni ‘Yego’ nk’uko byasobanuwe n’ Inzobere mu miterere n’imibereho ishingiye ku gitsina, Ndayishimiye Beny , mu kiganiro ‘Iwacu mu muryango’ kuri Radio 10.

Yagize ati “Kugira ngo umugore agere ku rwego rwo kuzana amavangingo ni uko umugabo aba yamuteguye kuva igikorwa kigitangira, uko muganira, uko umukoraho […] aya mazi kugira ngo aze bisaba urugendo rwo kumutegura ni nka film y’uruhererekane.”

Yakomeje agira ati “ Navuga ngo rero abagore bose bafite amavangingo , ariko na none kugira ngo aze biterwa n’uburyo umugabo aba yamuteguye mbere y’igikorwa nyir’izina.”

Ndayishimiye yakomeje avuga ko kugira ngo aya mazi aze bisaba umwanya uhagije wo gutegurana no gukora imibonano mpuzabitsina.

Yakomeje avuga ko kugirango umugore agere ku byishimo cyangwa uburyohe bwa nyuma bitavuga ko agomba kuzana amavangingo ngo kuko hari ushobora kuryoherwa amazi yaje hari n’ushobora kuryoherwa ataje.

Gusa bamwe mu bagore bavuga ko impamvu amavangingo yabo ataza hari bamwe mu bagabo babibatera , nko kuba ashobora kumuca inyuma bikamutera kutishima biri mu bituma umugore abura ibyishimi mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa mo kimwe abagabo bakaba na bumenyi bwimbitse bafite ku bijyanye no gutera akabariro n’abagore babo. Baheraho gusa abagabo babo ko bajya babanza bakamenya ibibazo by’ abafasha babo bityo bigatuma bagubwa neza mu gihe cyo kubaka urugo ndetse ko nayo mavangingo bifuza azaza bakishima cyane .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger