Kigali: Babiri batawe muri yombi bazira amakuru y’ibihuha
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo.
Nkuko polisi y’u Rwanda yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter, yavuze ko yataye muri yombi abantu babiri barimo uwitwa Kwizera Adams ndetse nundi witwa Nsabimana Alphonse, aho bafashwe bashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bifashishije urubuga rwa twitter.
Amakuru y’ibihuha aba bantu babiri batangaje ari nayo yatumye batabwa muri yombi , nk’uko bigaragara ku rukutwa rwa Polisi y’Igihugu rwa Twitter n’ubutumwa bwanditswe n’uwitwa Chris Adams ku rukuta rwe rwa Twitter.
Uyu musore witwa Chris Adams kuri twitter, yanditse ubutumwa avuga ko mugenzi we yafashwe n’umupolisi arimo yambara agapfukamunwa yari aguze maze akamujyana kuri stade, ngo bagezeyo abajije umupolisi igitumye amurenganya, ngo umupolisi asubiza uyu mugenzi wa Chris Adams amubwira ko hari igihe ubyuka nabi ugahura n’umuntu nkawe ukamutura ibibazo wakuye mu rugo, ihangane!
Ubu butumwa Chris Adams yanditse kuri Twitter ye yaje kubusoza yibaza ikibazo, aho yibazaga niba koko bikwiye ko ibibazo byo hanze y’akazi abaturage bakwiye kujya babizira. Aya makuru uyu yatangaje akaba ariyo yatumye batabwa muri yombi.
Mu butumwa polisi yatanze nyuma y’ifatwa ry’aba bantu babiri, yasabye abaturarwanda bose kujya birinda gutangaza amakuru y’ibihuha kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko ndetse nta muntu n’umwe uzihanganirwa.
Abafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Ingingo ya 39 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bokoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese ubizi wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa amakuru ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.
Yanditswe na Bertrand Iradukunda