Kigali: Amayobera ku mugabo wabanaga n’uwo bahuje igitsina azi ko ari umugore
Kuva ku itariki ya 12 Mutarama 2020, mu mujyi wa Kigali hatangiye kumvikana ibkuru yabereye benshi inshoberamahanga y’umugabo wari umaze umwaka abana n’uwo bahuje igitsina azi ko ari umugore.
Ibi byabereye mu Kagali ka Kivugiza gaherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Byamenyekanye nyuma y’aho umumotari wari warashatse uyu mugabo w’umugabo, atangiye ikirego ku buyobozi bw’Umudugudu wa Muhoza, yari atuyemo avuga ko yasanze umugore yashatse ari umugabo.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mugabo wigize umugore yahoranaga amasogosi mu isutiye abantu bakagira ngo ni amabere n’umwitero mu mutwe ku buryo umugabo we atabashaga kumenya ko ari umusore.
Abari abaturanyi babo batangaje ko iyo uyu mumotari yajyaga ku kazi bumvaga ijwi ryahindutse iry’umugabo, byagera ku mugoroba umumotari atashye rikongera kuba iry’abagore.
Abagore bo ku Kivugiza bavuze ko uyu mugabo bamufataga nka mugenzi wabo kuko yabanaga nabo mu kimina.
Uwizeyimana Hamidah yavuze ko nabo batunguweno kumva ko uwo babanaga mu kimina nk’umugore mugenzi wabo ari umugabo.
Ati “ Twe twarabanaga mu kimina agakina n’abana bacu nyine tumufata nka mugenzi wacu ariko nyuma nibwo umugabo twumvishe avuga ko mu mwaka bamaranye atari yamubona ubwambure, tumubwira ko ashobora kuba yarashatse idayimoni niko kujya kubibwira ubuyobozi.”
Mukakayibana Alice we yagize ati “Mbere twabanje tugira ngo ni idayimoni kubera ukuntu yahinduraga ijwi umugabo yaza akavuga nk’umukobwa, yagenda akavuga nk’umugabo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirabo, Mutuyimana Gabriel, yavuze ko umugabo ari we watanze ikirego ko asanze uwo yashatse ari umugabo mugenzi we.
Ati “ Nyir’ubwite avuga ko nta kibazo bari bafitanye, ko babanaga nk’umugore we yashatse. Ngo buzuzaga inshingano z’umugabo n’umugore ariko nk’ubuyobozi n’undi muntu wese kubitekereza ntabwo ahita abyumva.”
Yakomeje agira ati “ Bo bavuga ko bari bamaranye umwaka umwe babana rwose inshingano z’umugabo n’umugore bazubahiriza, umugabo yatanze ikirego sinzi ukuntu yabivumbuye muri iyo myaka yose. Yatanze ikirego ko asanze uwo yashatse ari umugabo mugenzi we inzego z’umutekano zirakurikirana.”
Mutuyimana yavuze aya makuru bakiyamenya bahise babajyana kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, irabaganiriza ifata icyemezo cyo kubikurikirana bose bari hanze.
Ibintu nk’ibi biherutse kuvugwa no muri Uganda, aho umwe mu barimu mu idini ya Islam (Imam) Sheikh Mohammed Mutumba yari amaze iminsi abana n’umugabo mugenzi we nk’umugore atabizi.
Byamenyekanye ubwo ubwo wiyitaga umugore agiye kwiba mu baturanyi, bamufata bagasanga ni umugabo wari warihinduye umugore.