AmakuruUtuntu Nutundi

Kigali: Ahantu hane hazaturikirizwa ibishashi by’umuriro mu ijoro ryinjira muri 2020

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2019 rishyira ku wa 1 Mutarama 2020, saa sita z’ijoro zuzuye hazaturitswa urufaya rw’ibishashi by’umuriro mu duce tune dutandukanye.

Ni ubutumwa Umujyi wa Kigali wageneye abawutuye n’abawugenda kuri uyu wa Mbere, utangaza ko ibishashi by’umuriro mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, bizaturikirizwa ku Kimihurura kuri Kigali Convention Centre; i Remera kuri Stade Amahoro, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no ku musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yakomeje ati “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’urusaku bizatera ku begereye aho bizaturikirizwa.”

Kurasa ibishashi by’umuriro ni igikorwa kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, gusa mu myaka ishize byagiye bibera ahantu hatatu harimo kuri Stade ya Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku Kimihurura mu ka Gasabo no ku musozi wa Rebero muri Kicukiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger