Kigali: Agahinda n’impungenge ku bamesa amashuka yo muri Lodge ajojoba amatembabuzi y’ibyishimo by’umubiri
Byashoboka ko wigeze utaramana n’inshuti zawe, bakumva ubumenyi ufite bakakubwira ko uzi byinshi nk’amashuka yo mu nzu zicumbikira abantu, izi zimenyerewe nka ‘lodge’.
Icyakora barabeshya kuko mu bihumeka Imana yahaye ubwenge amashuka atarimo ahubwo abayiyorosa n’abayamesa ni bo bazi ‘icyiza n’ikibi’.
Inzu zicumbikira abantu by’igihe gito ‘lodges’ zikomeje kwiyongera mu Rwanda by’umwihariko mu duce tugenda dutera imbere nk’imijyi n’udusantere dukomeye.
Nubwo akenshi aya macumbi agenewe abifuza kuruhuka bagiye mu mirimo ya kure y’aho batuye, biragoye gutekana ubwiwe ko uwawe ari muri ‘lodge’ kuko iri zina ryumvwa mu buryo butandukanye.
Aya macumbi anaganwa n’abashaka kwinezeza mu buryo bw’umubiri [imibonano mpuzabitsina] bitabaye ngombwa ko bajya mu ngo zabo cyangwa se ahandi bazwi na benshi.
Uwagiyeyo muri ubwo buryo we birumvikana ntiyakubwira ibyo muri icyo cyumba, inkuru zaho zibarwa n’abamesa ibiryamirwa bikoreshwa muri ayo macumbi.
Abamesa ayo mashuka bishimira amafaranga bahembwa ndetse na za ‘Tips’ bahabwa iyo bitwaye neza bagatanga serivisi inoze ariko impungenge ni zose ku bwo kumesa ibiryamirwa birimo amashuka ajojoba amatembabuzi y’ibyishimo by’umubiri.
Abaganiriye n’ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru, bagaragaje ko nubwo ifaranga rya serivisi batanga riza rihiye, ngo bafite impungenge ko bashobora kwandura indwara zimwe na zimwe kuko ayo matembabuzi birirwa bakorakora batazi icyo ahatse.
Harerimana Vianney ukora muri Lodge iherereye i Nyamirambo ati: “Njye nigeze kumesa amashuka bari bangije yatose kandi icyo gihe nari mfite igisebe gito ariko nyuma cyaje kuba kinini”.
“Nagize ubwoba ko nshobora kwanduriramo ibindi birwara. Naje kugira amahirwe kirakira neza nta kindi kibazo mpuye na cyo”.
Mucyo Olivier na we ukora muri lodge, yavuze ko akazi bakora gasaba kwihangana cyane kuko udafite umutima ukomeye atakamaramo iminsi.
Undi musore ukora isuku muri lodge iherereye i Remera ya Kigali, yavuze ko nubwo akazi ke kamutunze ariko agakora by’amaburakindi.
Mu Rwanda kubera iterambere rigenda rigera henshi no gushakisha imirimo hirya no hino bituma abantu bava aho batuye, hakiyongeraho urwego rw’ubukerarugendo rutera imbere, amacumbi ni ikintu kiri kwaguka cyane dore ko akenshi ayo muri za Lodges aba ahendutse ugereranyije no mu mahoteli.